Donald Trump yageze mu Misiri mu nama mpuzamahanga kuri Gaza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 13, 2025
  • Hashize iminsi 4
Image

Perezida wa Amerika, Donald Trump yageze i Sharm el-Sheikh, mu Misiri, afatanya kuyobora iyi nama i Gaza na mugenzi we wo mu Misiri Abdel Fattah al-Sisi.

‎Yahageze nyuma y’amasaha arenga atatu n’igice nyuma y’igihe giteganyijwe muri iyo nama mpuzamahanga yahuje abayobozi 31, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio Guterres na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagejeje ijambo ku Nteko ishinga amategeko ya Isiraheli, ashima ko ari umuseke w’amateka wo mu Burasirazuba bushya bwo Hagati ndetse n’irangira ry ‘inzozi ndende kandi zibabaje z’intambara yabereye muri Gaza, mbere yo guhaguruka i Sharm el-Sheikh.

Nyuma y’uruzinduko rwe muri Isiraheli, ni bwo Donald Trump yageze mu Misiri mu nama mpuzamahanga kuri Gaza, ahagarutswe ku cyiciro cya mbere cya gahunda ya Amerika yo guhagarika imirwano muri Gaza.

Icyiciro cya mbere cya gahunda ya Amerika yo guhagarika imirwano muri Gaza cyashyizwe mu bikorwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira, aho abafashwe bugwate 20 basubiye muri Isiraheli, mu rwego rwo guhererekanya imfungwa z’Abanyapalesitina.

‎Muri icyo gihe kandi, mu Misiri habereye inama mpuzamahanga kugira ngo baganire ku bihe biri imbere by’akarere ka Gaza kari karasenyutse.

‎Muri iki gitondo, ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira, Abisiraheli 20 bafashwe bugwate bashyikirijwe Umuryango utabara imbabare  (Croix Rouge) mu Karere ka Gaza n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitina, Hamas.


‎Mu ma saa yine yo muri ako gace, abategetsi ba Isiraheli batangaje ko hagarutse barindwi ba mbere bari barafashwe bugwate,  abandi 13 bahawe muri Croix-Rouge mu majyepfo ya Gaza maze bashyikirizwa ingabo za Isiraheli.

Kugeza ubu, abantu 48, barimo 20 bazima, bakomeje kuba imbohe muri Hamas muri Gaza. Isiraheli yo ifite Abanyapalesitina bagera ku 2000, muri bo 250 bivugwa ko ari “imfungwa z’umutekano.

‎Ingwate za mbere zatanzwe na Hamas zoherejwe muri Isiraheli babifashijwemo na Croix-Rouge, naho abakomeretse cyane bakoherezwa mu bitaro bya Beersheba.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 13, 2025
  • Hashize iminsi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE