DJ Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda aherutse gusaba Perezida Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umwe mu bahanga mu kuvanga umuziki Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira wari usanganywe ubwenegihugu bw’u Burundi yahawe ubwenegihugu aherutse gusaba Perezida Kagame.

Ni ibyatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu rwashyize ahagaragara urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo n’uwo Iradukunda Grace Divine.

Uru rutonde rwasohotse mu Igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025 rugaragaraho uyu mukobwa wari uherutse gusaba Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ahita abumwemerera, icyari gisigaye kikaba guca mu nzira zemewe n’amategeko.

Tariki 16 Werurwe 2025, Ni bwo Dj Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda Perezida Kagame ubwo yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, muri gahunda yo kwegera abaturage Perezida Kagame asanzwe agira.

Ku wa 18 Werurwe 2025, ni bwo uyu mukobwa yahamirije Imvaho Nshya ko icyizere cyo kubona ubwenegihugu yari yasabye ari cyose kuko ngo nyuma y’iminsi ibiri gusa Umukuru w’Igihugu abumwemereye ababishinzwe baramwihamagariye bamusaba kuza agafashwa kuzuza ibisabwa, anashimangira ko intambwe yari amaze guterwa  yuzuza ibisabwa yari igeze kuri 80% mu magambo ye ati “Uwasaba yasaba PK”.

Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda n’ibindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE