Diamond Platnumz yanyanyagije amafaranga kuri Juma Jux n’uwo bashyingiranywe

Umuhanzi Diamond Platinumz, yagaragaye anyanyagiza amafaranga kuri Juma Jux baririmbanye indirimbo “Ololufe Mi” na Priscilla Ojo bashyingiranywe ku wa Kane tariki 17 Mata 2025 muri Nigeria.
Ubukwe bwa Juma Jux n’uyu mukobwa uvuka muri Nigeria bwabereye mu Mujyi wa Lagos bwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo na Diamond Platinumz wagaragaye abanyanyagizaho amafaranga.
Mu birori byari bigizwe n’imbyino zitandukanye zigaragaraza imico y’Ibihugu byombi, Diamond wari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro yahagurukanye na Zuchu bavugwa kenshi mu nkuru z’urukundo barabyinana bitangaza abari bitabiriye ibyo birori, ariko aza no kugaragara anyanyagiza amafaranga menshi ku bageni.
Uretse Diamond Platinumz, ubu bukwe bwitbiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Zuchu Mercy Aigbe, Destiny Etiko, Mr P, and Toyin Abraham n’abandi.
Juma Jux yashyingiranywe na Priscilla Ojo uvuka ku mukinnyikazi wicyamamare mu ruhando rwa filime muri Nigeria, hakurikijwe imigenzo yo mu bwoko bwa Yoruba, aho uyu mukobwa avuka.
Aba bageni basezeraniye mu idini ya Islam aho Jumma Jux asanzwe asengera.
Juma Jux yakoranye indirimbo na Diamond Platinumz yitwa ‘Enjoy’ yakunzwe n’abatari bake.
Aba bombi babanye nyuma y’umwaka bahuye, kuko Juma Jux yambitse uyu mukobwa impeta y’urukundo mu birori byabereye i Logos muri Gahyantare 2025.
Juma Jux yatangaje ko yahuye bwa mbere n’umukobwa basezeranye umwaka ushize, bahurira mu Rwanda ubwo uyu muhanzi yarari mu ruzinduko rw’akazi.
