Denmark: Abanyarwanda bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ibirori byabereye mu Mujyi wa Vejle muri Jylland (Jutland) ni naho haherutse kubera Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibirori byitabiriwe n’abantu benshi ukurikije ko ari mu gihe cy´impeshyi, ubu abantu benshi baba baragiye mu biruhuko (holidays).

Umuhango wabereye muri Park y´Akarere k’Umujyi wa Vejle, witabiriwe n’abanyarwanda ni nshunti zurwanda. 

Hon. Ambassador Dr. Diane Gashumba yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ku  bwitabire bwabo mubirori byo Kwibohora ashimira ubuyobozi bwa District ya Vejle ku mikoranire myiza bagumye kwerekana no kuba baraduhaye ahantu heza cyane n’ibindi byangombwa byose bikenewe.

Yagize ati: “Nubwo bitoroshye kuboneka uyu munsi nk’ubushize ubwo yari mumuji wa Vejle.”

Yasobanuriye abitabiriye ibirori by’Urugamba rwo kubohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Avuga ko Abanyarwanda bibohoye byinshi birimo n’amacakubiri y´amoko. Ubu akaba ari u Rwanda rurangwa n’ubumwe bw´Abanyarwanda muri rusange.

Ibyo bikaba ari ibyo gushimira cyane Perezida wa Repubulika y´ u Rwanda Paul Kagame nabo bafatanyije bose ndetse n’abamugariye ku rugamba. Yashishikarije abitabiriye ibirori byo kwibohora gukomeza gukorera mu bumwe. 

Hans Henrik Lund CEO wa Partners akaba n’umucuruzi n’Inshuti y’u Rwanda amaze kugera mu Rwanda inshuro nyinshi, yavuze ubudasa bw’u Rwanda avuga ko yasanze mu Rwanda hari umutekano kurusha ibindi bihugu yagiyemo.

Jakob Friberg Umunyamakuru akaba n’Umwarimu muri High school, ni Inshuti y´u Rwanda yavuze ko yajyanye n’inshuti ye mu Rwanda, yasanze u Rwanda rutandukanye nuko yarwumvaga.

Jackiline Hansen Umuvugizi wa Ibuka muri Denmark akaba ari nawe muhuzabikorwa w’itsinda yateguye ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 28, yashimiye Inkotanyi cyane mu magambo make yagize ati “Ndashimira Umugaba mukuru w´Icyirenga wayoboye ingabo za RPA mu rugumba rwo kubohora u Rwanda.

Abanyarwanda baba mu mahanga ntibemerwaga ko ari Abanyarwanda, imwe mu ntego Inkotanyi zari zifite ari uguha uburenganzira Abanyarwanda bose muri rusange.

Arongera ati ubu twazamuye ibendera ry´u Rwanda mu mahanga ibyo ni ibyo kwishimira kandi bigaragaza ko intego yacu yagezweho. Yongeyeho ko uwo munsi waranzwe n’ibyishimo cyane, barabyina baranatarama. 

Paul Nkubana umuyobozi wa Rwandan Community Jylland   yishimiye uko ibirori byagenze ashima n’ubuyobozi 

DR. Jim Ngoga amunyamabanga wa Rwandan Community muri Copenhagen nawe yashimye cyane umuhango wo Kwibohora ukuntu wateguwe neza kandi nawe agaruka ku ijimbo ryo gushima ubuyobozi. 

Umuhanzi Nicolai Rukundo, Umunyarwandwa nawe yasusurikije abari bitabiriye Kwibohora 28. 

Abakunda Gospel na bo bataramanye na Patient Bizimana umuhanzi utuye mu Rwanda. 

Dj Wakakenya na Dj Keez na bo bakoze ku byuma ubundi barabyina, baratarama kugeza mu masa moya ku buryo abantu bashaka gukesha kuko bari bizihihwe cyane. 

Richard Mpazimpaka umuyobozi wugirije wa Ibuka Denmark
Jim Ngoga wari uhagarariye Umuryango Nyarwanda muri Copenhagen
Jackline Hansen (Iburyo) umwe mu bateguye ibikorwa byo kwibohora ku nshuro ya 28
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE