Davido yatangaje indirimbo yatumye Se amushyigikira

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria David Adeleke, uzwi cyane nka Davido, yatangaje icyatumye Se umubyara yemera kumutera inkunga mu muziki we mu gihe yari yarabimubujije. 

Avuga ko nyuma yo kumva uwahoze ari Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan yitabira ku ndirimbo ya Davido (ringtone), umubyeyi we yahise amutera inkunga mu muziki we.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Power 105.1 FM avuga ko Se yabanje kumubuza gukora umuziki kuko atumvaga icyo umaze.

Amaze gusobanura uko Se yamubujie gukora umuziki, yahise abazwa icyatumye ava ku izima agatangira kumufasha nk’uko abikora uyu munsi.

Yagize ati: “Mbere ngitangira umuziki, Papa yakoreshaga abapolisi n’ingabo kugira ngo bahagarike ibitaramo byanjye no gufunga ababiteguraga n’aba byamamazaga, abahanzi n’abantu bose bafitanye isano n’igitaramo icyo ari cyo cyose nemerewe kuzaririmbamo.

[…] Dami Duro yaje kubinkorera ubwo yabonaga indirimbo Perezida Goodluck Jonathan yitabiragaho, umuntu umwe yaraje atwereka amashusho Perezida agiye kwitaba ni yo yitabigaraho. Abantu batangiye kugira inama Papa kundeka ngakora umuziki, arabyemera atangira kunshyigikira, kumutinya birahagarara, ubu turi inshuti magara.”

Uyu muhanzi avuga ko mbere yumvaga atazongera gusubira ku ishuri, ariko Se akimara kumwerera gukomeza gukora umuziki yahise yemera gusubira ku ishuri aniyemeza kutazongera gusubira inyuma mu myigire ye. 

Davido avuga ko byamufashije gutsinda neza amasomo ye, bigautma atinyuka Se yatinyaga, kubera ko atari umuntu yumvaga yakwegera ngo baganire, ariko ubu ni we mujyanama we wa mbere.

Goodluck Ebele Jonathan, ni umunyapolitiki wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2015.

Yasimbuwe na Muhammadu Buhari ubwo yatsindwaga amatora yabaye mu 2015, akayobora kugeza mu 2023. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE