Coach Gael yatangaje ko agiye kwiyitaho agahagarika gufasha abandi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umushoramari Karomba Gael uzwi cyane nka Coach Gael, yatangaje ko igihe kigeze cyo guhagarika kwita no gufasha abandi agatangira kwiyitaho.

Ni ubutumwa bwaciye igikuba dore ko ari izina ryari rimaze kumenyekana mu ruhando rw’umuziki w’u Rwanda.

Mu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyamabaga, Coach Gael, yavuze ko igihe kigeze ko ahagarika gutanga ubufasha ku bandi akiyitaho.

Yanditse agira ati “Najugunye/Nataye amafaranga menshi, nafashije abantu benshi mbagiriye ubuntu. Ntawe nigeze mbyishyuza. Ubu igihe kirageze cyo gushyira intumbero yuzuye muri njye no kwiyitaho.”

Coach Gael avuze ibi nyuma y’iminsi hari amakuru acicikana avuga ko Element Eleeh wabarizwaga muri 1: 55 AM nk’umwe mu bari bashinzwe gutunganya imiziki y’abahanzi bitabwagaho n’iyo kompanyi yashinzwe na Coach Gael, yayivuyemo, akaba ashobora kuba yageze muri Kina Music ya Knowless na Clement nyuma y’uko uwo musore yari yagaragaraye mu mafoto ari kumwe na Ishimwe Clement, Platin na Nel Ngabo bivugwa ko arimo gukora kuri Album nshya y’abo bahanzi.

Mu bindi biganiro bitandukanye hagiye hagaragara uko amasezerano y’abahanzi batandukanye barimo Element yagiye ajya hanze, ibyakunze gutungura no kubabaza Coach Gael, andi makuru akavuga ko na Bruce Melodie ashobora kuba yaramaze gusezera muri iyo Kompanyi.

Ni ubwa mbere, Coach Gael washinze inzu ya Kigali Universe, akanashora imari mu ikipe y’umukino w’intoki (Basketball), UGB, avugiye mu itangazamakuru ko abantu yagiriye neza batigeze bamwitura, nubwo nawe atabishyuje. Ni ubwa mbere, agaragaje ko agiye guhindura intumbero ze mu ishoramari agatangira urugendo rushya.

Akimara kwandika ubwo butumwa, umuhanzi Kevin Kade yahise amushimira anamusabira umugisha, kuko yamwizereyemo abandi batarabikoze.

Yanditse ati: “Sinavuga byinshi, ariko uri umugabo urinda ijambo rye, wanyizereyemo aho nta muntu n’umwe wanyizereragamo, ndifuza kugushimira cyane, habwa umugisha Coach Gael.”

Uyu mugabo amaze imyaka ine mu ishoramari ry’imyidagaduro by’umwihariko mu muziki, akaba yaragize uruhare mu kwaguka kw’impano y’abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Element, Ross Kana na Producer Kompressor.

Umushoramari Bad Rama washinze Label ya The Mane aherutse kwandika kuri konti ya Instagram ye, agaragaza ko kuba Coach Gael nta nyungu akura mu gushora imari mu muziki ari ikibazo cy’imiterere y’uruganda rw’umuziki mu Rwanda.

Ubwo Coach Gael yahuzaga Bruce Melodie na Meddy hagamijwe ko bakorana indirimbo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE