CMA na CISI mu guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikigo cy’Abanyamwuga mu by’Imari n’Imigabane ku rwego mpuzamahanga, Chartered Institute for Securities & Investment (CISI), ryasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) hagamijwe kongera ubunyamwuga mu isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. 

Aya masezerano yashyiriweho umukono ku Cyicaro Gikuru cya CISI i Londres mu Bwongereza, na Tracy Vegro OBE, Umuyobozi Mukuru wa CISI, ndetse na Thapelo Tsheole, Umuyobozi Mukuru wa CMA. 

Aya masezerano agena uburyo bwo kongerera ubushobozi abakozi b’Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, binyuze mu byangombwa by’itegeko bisabwa kugira ngo bemererwe gukora uwo mwuga, ndetse n’ubusabe bwo gukomeza kwihugura buri mwaka (CPD).

Imwe mu nkingi z’ingenzi z’aya masezerano ni gahunda nshya igizwe n’ibice bitatu byo kubona uruhushya rw’umwuga ku bakozi b’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. 

Ibi birimo icyemezo mpuzamahanga cya CISI cyitwa International Introduction to Securities & Investment, isuzuma rihuje n’amategeko y’u Rwanda (Rwanda Regulatory Assessment) ryavuguruwe, ndetse n’isuzuma rishingiye ku mwuga nyirizina umukandida asaba. Ubu buryo bujyanye n’ibihe ndetse n’amahame mpuzamahanga.

Kongera CPD nk’icyangombwa cyo kongererwa uruhushya bizafasha abakozi bo mu rwego rw’imari n’imigabane ko bagira ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’igihe, bityo bagakomeza gutanga serivisi zinoze kandi zizewe. 

Izi mpinduka ziri mu murongo n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo guteza imbere Kigali nk’igicumbi mpuzamahanga cy’imari.

Tracy Vegro OBE, Umuyobozi Mukuru wa CISI, yagize ati: “CISI yiyemeje gukorana n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe isoko ry’imari n’imigabane (CMA) mu gushyiraho porogaramu z’ubumenyi ku rwego rwo hejuru, gahunda yo gukomeza kwihugura (CPD), n’ubunyamuryango ku bakozi b’urwego rw’imari mu Rwanda. 

Kongera ireme, ubumenyi n’ubushobozi ni inkingi za mwamba mu kubaka urwego rw’imari rw’umwuga no kugirira icyizere abakiriya b’uru rwego.”

Thapelo Tsheole, Umuyobozi Mukuru wa CMA, yagize ati: “Uyu munsi twateye intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ubunyamwuga n’indangagaciro z’urwego rw’imari n’imigabane mu Rwanda. 

Ubufatanye na CISI buzadufasha gushyira mu bikorwa gahunda ishingiye ku byemezo n’ubushobozi bw’umwuga, izafasha abakozi b’uru rwego kugira ubumenyi bukwiye n’indangagaciro zikenewe mu rwego rw’imari.”

Yakomeje ahamya ko iyi gahunda ijyanye n’icyerekezo cyacu cyo guteza imbere Kigali nk’Igicumbi Mpuzamahanga cy’Imari no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihe kirekire y’iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane, nk’umusingi w’iterambere ry’ubukungu bw’igihe kirekire.

Ubufatanye bushya bwa CMA na CISI bubinwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, ndetse bunashimangira uruhare rwa CISI nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga mu rwego rw’imari muri Afurika. 

Abitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE