Christopher yateguje indirimbo ya mbere kuri Alubumu nshya

Umuhanzi Muneza Christopher yatangaje izina rya Alubumu amaze imyaka 9 ahugiye mu mushinga wo kuyitunganya, anateguza abakunzi be indirimbo ya mbere kuri iyo Alubumu mu bihe bya vuba.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere Christopher yabwiye abamukurikira izina ry’Alubumu ye.
Yanditse ati: “Bagore namwe bagabo izina rya Alubumu ni “H2O” indirimbo ya mbere irabageraho vuba.”
H2O ni ijambo rikoreshwa cyane mu isomo ry’Ubutabire (Chemistry) rikaba risobanura “Amazi”.
Hari amakuru avuga ko indirimbo ya mbere yitegura gushyira ahagaragara kuri iyo Alubumu H2O, ishobora kuba yitiranywa na Alubumu.
Uyu muhanzi agiye kumara igihe kirenga umwaka adashyira ahagaragara indirimbo kuko yabiherukaga tariki 29 Mata 2024, ubwo yahashyiraga iyitwa ‘Vole’.
H2O igiye kuba Alubumu ya gatatu ya Christopher nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye ahagaragara mu 2017.
