Chris Brown yongeye guhuza urugwiro na Karrueche wahoze ari umukunzi we

Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika Chris Brown, yongeye guhura n’uwahoze ari umukunzi we, Karrueche Tran nyuma y’imyaka irenga umunani batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aba bombi bongeye guhurira mu iserukiramuco rya Coachella 2025, ryabereye mu Mujyi wa California ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025.
Bagaragaye baganira mu mafoto na videwo byacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko Tran yasaga nk’uwishimiye ibyo Chris Brown yamubwiraga.
Uretse kuba Tran yarakundanyeho na Chris Brown bakaza gutandukana kubera amakimbirane yakundaga kurangwa mu rukundo rwabo, asanzwe ari n’umukinnyi wa filime muri Amerika.
Mu 2017, ni bwo itangazamakuru ritandukanye ririmo Dilly Post ryatangaje ko Karrueche Tran yitabaje amategeko asabye ibizwi nka ‘restraining order’ ashaka ko uyu musore atazongera kumwegera.
Karrueche yavuze ko icyabimuteye ari uko uwo muhanzi yamusagariye, akanabwira abantu ba hafi ye ko azamwica, yanavugaga ko yamukubise inshuro ebyiri n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa.
Hashize igihe gito atanze ubusabe bwe, Tran yemerewe n’amategeko ko Chris Brown atagomba kumwegera mu gihe cy’imyaka itanu, gusa kugeza ubu iryo tegeko rikaba ryaramaze guta agaciro kuko hashize imyaka igera ku munani.
Icyo gihe, Chris Brown yagiranye amakimbirane n’abasore batandukanye bakundanye na Tran kuva igihe yaherewe itegeko rimubuza kumwegera, hanabaho gushyamirana bikomeye hagati ye na Quavo wahoze mu itsinda rya Hip hop rya Migos.
Urukundo rwa Chris Brown na Karrueche rwatangiye mu 2011 ruhagarara mu 2017, ubwo uyu mukobwa yari amaze guhabwa ibyangombwa bibuza Chriss Brown kumwegera mu gihe cy’imyaka itanu.
