CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa kuri uyu wa 21 Kamena 2022

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi y’u Rwanda (RNP) iributsa abaturarwanda ko kuri uyu wa kabiri taliki 21 Kamena, Imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali izaba igenewe gukoreshwa n’abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n’ibindi bikorwa bijyanye na yo.

Imihanda izakoreshwa n’abitabiriye CHOGM ni: Serena Hotel – Payage – Sopetrad – Kimicanga – Kimihurura – Gishushu – Gisimenti – Giporoso – Nyandungu – Kuri 15 – Mulindi – Ku ruganda ‘Inyange’ – Intare Arena.

Ikibuga cy’indege – Giporoso – Gisementi – Kigali Convention Centre – Serena Hotel.

Ikibuga cy’indege – Kabeza – Giporoso – Gisementi – KCC – Serena Hotel.

Abazaba bakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha ibindi byerecyezo:

1. Abaturuka i Kabuga no mu Ntara y’Iburasirazuba berekeza mu mujyi wa Kigali bazanyura ku Musambi – inyuma ya parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.

2 .Mulindi – Kanombe ukomeza mu Kajagali – Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro centre – Kwa Gitwaza -Rwandex – Kanogo – Kinamba.

3. Kinamba – Yamaha – Gereza – Onatracom.

Imihanda wakoresha wambukiranya mu gihe uhawe uburenganzira n’abapolisi ni: Payage-Gishushu – Gisimenti – Prince house -Kuri 12 –  Kuri 15 – Mulindi.

Iyi mihanda ishobora gufungurirwa urujya n’uruza igihe icyo ari cyo cyose itazaba irimo gukoreshwa n’abitabiriye CHOGM.

Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira impinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka kandi bagakurikiza amabwiriza bazahabwa n’abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. 

Ugize ikibazo wahamagara Polisi kuri 9003 (ku buntu) cyangwa kuri 0788311155 ugahabwa ubufasha.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE