Chad yakuye Chargé d’Affaire wayo muri Isiraheli

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 6, 2023
  • Hashize amezi 7
Image

Igihugu cya Chad cyahamagaje uwari agihagarariye muri Isiraheli (Charge d’Affaire), kiyishinja  kwica inzirakarakarengane z’abasivili muri Gaza.

Imibare yatangajwe ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023, yagaragaje ko nibura habarurwa abaturage 9,770 bamaze kwicirwa mu bitero bya Isreal mu Ntara ya Gaza muri Palestine.

Leta ya Chad mu itangazo yashyize ahagaragara yatangaje ko gutumiza Umudipolomate wayo ari ugushyigikira gahunda yo guhosha imirwano, igahamya ko ari wo muti urambye ku bibazo abanyapalestine barimo guhura na byo muri iki gihe.

Mbere yaho icyo gihugu cya Chad  kandi ku wa Gatandatu cyari cyatangaje  ko gihangayikishijwe bikomeye n’umutekano muke wungarije uburasirazuba bwo hagati, by’umwihariko abaturage ba Gaza bakomeje kuhaburira ubuzima mu mirwano ihanganishije umutwe wa Hamas n’ingabo za Isiraheli.

Chad ikomeza gusaba ko habaho uburyo bwo guhagarika imirwano no gushakira umuti urambye iki kibazo cyugarije abasivili mu gihugu cya Palestine.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Chad Ibrahim Adam Mahamat, yavuze ko gukura Chargé d’Affaire w’icyo gihugu muri Isiraheli  ari ukugira ngo babanza barebe aho ibintu byerekeza.

Chad ije yiyongera ku bihugu bya Chile, Honduras, Türkiye, Colombia na Jordan na byo bakuye ababihagarariye muri Isiraheli biyishinja kwica abasivili b’inzirakarengane muri Gaza.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 6, 2023
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE