CG Murenzi yakiriye Umuyobozi wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga muri Namibia

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, Umuyobozi Mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi, yakiriye mu biro bye itsinda ryaturutse mu gihugu cya Namibia.

Ubutumwa bwa RCS buri ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, buvuga ko CG Murenzi yakiriye ku Cyicaro gikuru cya RCS intumwa zo muri Namibia ziyobowe na Petrus Damaseb, Umuyobozi mukuru wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga.

RCS ikomeza igira iti: “Uruzinduko rugamije kwiga kuri sisiteme y’ikoranabuhanga (IECMS) ikoreshwa mu nzego z’ubutabera.”

Petrus, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, nyuma y’aho Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia, CG Raphael T. Hamunyela, na we aherutse mu Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

U Rwanda na Namibia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi. Watangiye mu mwaka wa 1990, ndetse ugenda wagukira mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’Ibihugu byombi.

Guhera mu mwaka wa 2015, Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa. Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibiya bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Karere.

Amafoto: RCS

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE