Cardinal wa Kinshasa Ambongo ategerejwe mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 25, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Cardinal wa Arkidiyosezi ya Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Fridolin Ambongo agiye kwitabira i Kigali, Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM).

Iyo nama Ambongo yitabiriye, ni itegura inama rusange ya SECAM izaba muri Nyakanga 2025.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo, Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyeskopi wa Kigali arakira mugenzi we Cardinal Ambongo mu gitambo cya misa, kibera kuri Shapele ya Saint Paul i Kigali.

Ni inama yitabirwa n’abaturutse mu bihugu birimo Nigeria, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya, Mozambique na RDC, ikaba izitabirwa n’abandi bepisikopi 11 n’abapadiri basanzwe bakorana n’iyo Komite ya SECAM.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 25, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE