CAN 2025: Igikombe kizahatanirwa cyamuritswe i Kigali (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Igikombe cyizahatanirwa mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc mu Ukuboza uyu mwaka cyamuritswe i Kigali.

Umuhango wo kumurika iki gikombe cya Afurika wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, witabirwa n’abanyabigwi muri ruhago y’u Rwanda barimo Jimmy Mulisa na Nibagwire Sifa Gloria na Visi Perezidawa kabiri wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine.

Iri rushanwa rizabera muri Maroc hagati y’amatariki 21 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 18 Mutarama 2026.

Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya 35 rizitabirwa n’ibihugu 24 bigabanyije mu matsinda atandatu.

Itsinda (A) ririmo Maroc izakira irushanwa, Comores, Zambia na Mali. Itsinda (B) ririmo Zimbabwe, Angola, Afurika y’Epfo na Misiri ifite amateka yo kuba yaregukanye iri rushanwa inshuro nyinshi zigera kuri zirindwi.

Itsinda (C) ririmo Tanzania na Uganda zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zikazahangana na Tunisia na Nigeria nk’amakipe y’ibigugu azatanga akazi muri iri rushanwa.

Itsinda (D) ririmo Botswana, Benin, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka kugaragaza imbaraga mu riheruka, ndetse na Sénégal yari yagitwaye mu 2021.

Itsinda E ririmo Sudani, Guinée Equatoriale, Burkina Faso na Algeria, mu gihe Itsinda (F) ari na ryo rikomeye ririmo Mozambique, Gabon, Cameroun yaritwaye inshuro eshanu na Côte d’Ivoire ifite iki gikombe.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, ni yo agomba guhita abona itike yo gukomeza muri ⅛, hiyongereho andi ane yabaye aya gatatu ariko yaritwaye neza.

Amakipe 12 azakina iri rushanwa ni yo yigeze kuba yaryegukana.

Irushanwa riheruka mu 2023 na ryegukanywe na Côte d’Ivoire itsinze Nigeria ibitego 2-1, iba inshuro ya gatatu yegukana igikombe cy’Afurika mu mateka yayo.

Igikombe kizahatanirwa mu Gikombe cya Afurika cya 2025 cyamuritswe i Kigali
Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango

Amafoto: TUYISENGE Olivier

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE