Cameroon: Issa Tchiroma yatunguranye avuga ko yatsinze amatora ya Perezida

Issa Tchiroma Bakary wigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya Cameroon, akaba arwanya ubutegetsi bwa Paul Biya baherutse no guhangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko ari we watsinze amatora.
Mu butumwa bw’amashusho Issa Tchiroma yashize ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yasabye Paul Biya kwemera gutsindwa, nubwo ibizava mu matora biteganyijwe ko bizatangazwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ku wa 25 Ukwakira uyu mwaka.
Tchiroma yavuze ko ibyo yatangaje bigomba kubahwa asaba Perezida Biya kubaha ukuri kw’amatora no kwemera gutsindwa ndetse amwifuriza amahirwe masa mu yindi mirimo.
Yavuze ko abikoze atyo byaba ari ikimenyetso kigaragaza umwihariko wa politiki ya Cameroon n’imbaraga za demokarasi.
Yongeyeho ko ibyavuye mu matora ari isomo ku buyobozi bwa Biya kandi ari intangiriro y’ikiragano gishya.
Issa Tchiroma wahoze ari inshuti ya Paul Biya, kwiyamamaza kwe kwitabiriwe n’imbaga y’abantu ndetse n’abandi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi nubwo nta mahiwe ahabwa yo guhigika Biya bitewe n’ububasha afite.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Paul Atanga Nji, aherutse kuvuga ko nta muntu ku giti cye wemerewe gutangaza ibyavuye mu matora kandi ko uzabirengaho azaba akoze icyaha gikomeye cyo kugambanira igihugu.
