Burna Boy yatangaje ko yapfuye kuri kamere ahindura izina 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi wo muri Nigeria Damini Ogulu, uzwi cyane nka Burna Boy, yatangaje ko asigaye ari mushya kandi ko abantu bagikomeye ku ishusho ye ya kera bakwiye kumenya ko yarangiye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Burna Boy, yasobanuye ko yahindutse ku buryo izo mpinduka azigereranya no gupfa kwa kamere ye ya cyera, akaba yarabaye undi mushya yise ‘Big 7’

Burna Boy wari usanzwe yiyita ‘African Giant’ nk’izina rimuvuga ibigwi, ibizwi ku byamamare bitandukanye, yavuze ko yahindutse kandi iryo zina yarisimbuje irya ‘Big 7’.

Yanditse ati: “African Giant’ Burna Boy wa kera yarapfuye, kandi abantu be ba hafi ni bo bamwishe. Ubu hari umushya (Big 7) kugira ngo arinde icyari gisigaye muri Burna Boy.”

Uwo muhanzi wegukanye ibihembo binyuranye bya Grammy Awards yahishuye ko akigowe no kumenyera impinduka zabaye muri we.

Ati: “Burna Boy na Big 7 bahora barwana cyane, kuko nubwo Big 7 arimo kurinda igice cy’ibyari bisigaye muri njye, kandi ari cyo gice cyonyine cy’umutima wa Burna Boy washegeshwe, ‘African Giant’ aracyarwanya.”

Burna Boy yiyise izina African Giant mu 2019, aza no kuryitirira Alubumu ye ya kane yasohoye tariki 26 Nyakanga 2019, igizwe n’indirimbo 19.

Uwo muhanzi kandi asaba abakunzi be ko bakwiye kwibagirwa ko yigeze kwiyita Giant of Afurika kuko kuri ubu yitwa Big 7 uwo asobanura nk’umuntu witonda udahubuka kandi ubungabunga umutima we, avuga ko washegeshwe n’ibyamubayeho mu bihe bitambutse.

Burna Boy asanzwe azwiho umujinya wa hato na hato kandi atabasha kurwanya ku buryo hari n’aho wamurushaga imbaraga akisanga yarwanye cyangwa yavuze nabi.

Ku wa 31 Ukuboza 2024, mu gitaramo gisoza umwaka cyabereye i Lagos Burna Boy yashushubikanye umufana wari usimbukiye ku rubyiniro agiye kumuhobera aramwirukana ibyasaga nk’aho yari agiye kumukubita nyuma akavuga ko agira uburwayi bwo mu mutwe buzi nka PTSD.

Umuntu ufite ubwo burwayi arangwa no kunanirwa kwitwara neza mu bihe by’igitutu cyangwa mu gihe ahuye n’ibyo atishimiye, hamwe n’igihe ahuye n’ibimuteye guhangayika. 

Ibyo ni na byo avuga ko arimo kugerageza kurwanya.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE