Burera: Polisi yafatanye abasore 9 litiro za kanyanga zisaga 1000 n’urumogi ibilo 5

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Kanama 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe abasore icyenda bari bikoreye litiro 1800 za kanyanga n’urumogi rupima ibilo bitanu. Byabereye mu Murenge wa Kivuye, Akagari ka Murwa, Umudugudu wa Muhambo.

Polisi ivuga ko abo bagabo bafashwe mu bikorwa bisanzwe byo gucunga umutekano. Bari bikoreye ibintu abaturage bo bakekaga ko ari ibikapu ariko baje gusanga ari ibiyobyabwenge, nyuma yo kubafata  babimenyesheje inzego zishinzwe umutekano.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivuye yagize ati: “Aba basore twe turabazi ni abarembetsi,  birirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge aho kujya gushaka akazi. Ni abarembetsi banga gukora bagahitamo inzira mbi yo gucuruza kanyanga n’urumogi. Ibi bintu biratubabaza kuko byangiza urubyiruko rwacu.”

Undi muturage na we yongeyeho ati: “Twifuza ko ibi bikorwa bicika burundu. Uko bafashwe, natwe bitwongerera icyizere ko ubuzima bw’abana bacu bugiye kurindwa ibiyobyabwenge, aba basore rero bava mu duce tunyuranye twa Burera na Gakenke n’ahandi, Leta ibigisha buri munsi igaragaza ibibi byabyo ariko banze guhinduka.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru na yo yemeza muri icyo gikorwa, abo basore 9 bafashwe bava gutunda kanyanga n’urumogi muri Uganda. Nk’uko IP Ignace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Ni byo koko hafashwe abasore icyenda bari bikoreye litiro 1800 za kanyanga n’urumogi rupima ibilo 5. Turashimira abaturage baduha amakuru kuko ari yo afasha inzego z’umutekano gukora akazi neza.”

IP Ngirabakunzi akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda isaba abaturage gukomeza kuba maso no kwirinda kujya mu bikorwa nk’ibi bitesha agaciro Igihugu.

Yagize ati: “Gucuruza cyangwa gutunda ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, bitera ubukene mu miryango, gusenyuka kw’ingo ndetse no gufungwa kuri bamwe, ikindi bitera ubukene bukabije cyane ku bashoramo amafaranga, kandi batiyibagije ko nafatwa atanga amande, ashobora kuva mu mitungo ye rero ugasanga asazanye ubutindi.”

Kugeza ubu abo basore uko ari 9 bafungiwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bashyikirizwe inzego bireba harimo RIB bahanwe hakurikije amategeko.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko uretse kwifashisha ibiyobyabwenge mu buvuzi cyangwa mu bushakashatsi byemewe n’amategeko, umuntu wese ufashwe atunze, atunda, cyangwa acuruza ibiyobyabwenge, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugeza ku gihano cy’igifungo cya burundu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 20 kugeza kuri miliyoni 30.

Abaturage barasabwa gukomeza gutangira amakuru ku gihe, mu gihe Polisi isaba urubyiruko guhitamo inzira z’akazi kazima aho kwishora mu bikorwa bibakururira igihombo n’ubuzima bubi.

Urubyiruko rusabwa gukora aho kwishora muri Kanyanga
Abasore bafatanywe n’urumogi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE