Burera: Kutagira icyanya cy’inganda bidindiza iterambere

Bamwe mu bashoramari n’abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko kutagira icyanya cy’inganda muri aka Karere kibateza igihombo, ndetse kikadindiza iterambere. Basaba ko hashyirwaho ahantu habugenewe ho kubakira inganda, kugira ngo bateze imbere Akarere kabo ndetse n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.
Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko babura ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu bikorwa by’ubwubatsi n’indi mirimo, bigatuma bajya kubishakira ahandi, cyane cyane mu mijyi nka Kigali na Musanze. Ibi bituma batakaza igihe n’amafaranga menshi, bigatera igihombo ku muturage usanzwe.
Ndizeye Evariste, utuye mu Murenge wa Kagogo, yagize ati: “Kuba nta nganda tugira muri Burera biduteza igihombo, cyane cyane ku bikoresho by’ubwubatsi nk’inzugi, sima n’ibindi. Ibi byose tubikura i Kigali cyangwa Musanze, bigatuma dutakaza amafaranga menshi y’ubwikorezi n’umwanya.”
Na ho Rukundo Aimable, wo mu Murenge wa Cyanika, we avuga ko urubyiruko rwize imyuga n’ibijyanye n’inganda rubura aho rukorera, bigatuma bajya gushakira akazi ahandi, bagatakaza amahirwe yo kwizigamira no kwiteza imbere.
Yagize at: “Nize gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Nagombye kuba nkorera hafi y’iwacu, ariko kubera ko nta nganda zihari, bizansaba kujya i Kigali gukorera kure y’iwacu, bityo bikagorana kwizigamira no kwiteza imbere.”
Munyembaraga Jean de Dieu, ukuriye abikorera mu Karere ka Burera, na we yemeza ko kutagira icyanya cy’inganda ari imbogamizi ikomeye ku bikorera.
Yagize at: “Kuba nta cyanya cy’inganda gihari bidindiza ishoramari. Nkatwe abikorera dufite ubushake bwo kubaka inganda, ariko nta hantu habugenewe ho kuzikorera, bituma tudashobora gutangira imishinga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yemeza ko iki kibazo bakizi, ariko asobanura ko cyatewe n’uko Akarere katari gafite igishushanyombonera. Yatangaje ko kiri gutegurwa kandi ko kizaba cyabonetse bitarenze umwaka wa 2025, bityo hakaboneka inzira yo gutangira kubaka icyanya cy’inganda.
Yagize ati: “Ni byo koko Burera nta cyanya cy’inganda gafite. Twakererewe kugishyiraho kuko twari tutarabona igishushanyo mbonera cy’Akarere. Ariko muri uyu mwaka wa 2025 kizaba cyabonetse, maze abashoramari batangire kubaka inganda.”
Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere duke tutari twabona igishushanyo mbonera ndetse nta cyanya cy’inganda. Kugeza ubu, gafashwa na gahunda zateguwe ku rwego rw’Igihugu.