Burera: Isoko rya Rugarama nyuma y’umwaka risanwe umucanga n’isima biratumuka

Abagana isoko n’abacururiza mu isoko rya Rugarama riherereye mu Karere ka Burera bavuga ko babangamiwe n’ibyobo bagenda bahura nabyo nyamara hashize igihe gito barivuguruye bakavuga ko barihangitse, bakaba basaba inzego bireba kwita kuri iki kibazo.
Iri soko rya Rugarama rimaze imyaka ibiri rivuguruwe iyo ugezemo usanga sima yaratangiye kumenagurika, ibintu abarigana bavuga ko rwiyemezamirimo yarisannye mu buryo butarambye kuko nk’isima ni nkeya bikaba byaratumye ritangira kumenagurika.
Umwe mu baturage yatangarije Imvaho Nshya yaganiriye nayo wahawe amazina ya Muteteli Evodia yagize ati: “Ntaho twavuye ntaho twagiye kuko urabona ko mu gihe cy’imyaka 2, urimo kwibonera umucanga utangiye gutumuka nyamara barashyizemo sima, rwiyemezamirimo ntabwo yubatse iri soko uko bikwiye, ikindi urabona ko n’igisenge na cyo ari uko ni ibibazo hose nta kintu yakoze ngo uvuge ko kizaramba, twifuza ko iri soko barisana mu buryo burambye.”
Mukawera we (yahawe izina) ngo asanga hari ubwo ba rwiyemezamirimo bakora basa n’abikiza ngo kuko nta kuntu isoko mu gihe cy’imyaka 2 risanwe ryaba ryatangiye kumeneka sima.
Yagize : “Ndi umwe mu bacururiza muri iri soko ariko twarumiwe aho sima imeneka mu gihe gito, ibi bintu byatangiye kugaragara muri Kamena 2024, tekereza ko ari ibirenge bihanyura gusa, ubu se ingorofani bibaye ngombwa ko yenda zikoreshwamo hano n’amabuye ntiyavayo, rwose n’abakora imishinga nyuma y’uko bumva ko yarangiye bajye bashishoza, kuko iyi ni imisoro yacu baba bakoresha, twifuza ko bagaruka kurisana, kuko hari n’aho usitara muri ibyo binogo birimo.”
Ku bijyanye no kuba iri soko bigaragara ko ryangiritse nyamara ngo rihora risanwa; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Egide Ndayisaba avuga ko iri soko rya Rugarama Akarere karishyize ku rutonde rw’amasoko agomba gusanwa.
Yagize ati: “Isoko rya Rugarama byagaragaye ko rigenda ryangirika nyuma yo gusanwa ariko akarere karateganya kuzarisana mu minsi iri imbere, ikindi nanone kizitabwaho ni ukurivugurura kuko abarigana na bo bagenda biyongera ku buryo aho rikorera nta bwisanzure bigaragarira buri wese.”
Isoko rya Rugarama rihurirwamo n’abaturage bo mu Karere ka Musanze ndetse n’abava mu gihugu cya Uganda rikaba rirema buri wa gatatu w’icyumweru.

