Burera: Intagamburuzwa zasabwe guhoza u Rwanda ku mutima

Mu kiganiro yagejeje ku Itorero ry’Intagamburuzwa (icyiciro cya kane) ry’abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za Kaminuza, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yasabye abaryitabiriye kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi bakabigendera kure, bagaharanira guhesha ishema u Rwanda.
Ni ikiganiro yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri Torero ku wa 19 Kamena 2023, ryitabiriwe n’abagera kuri 202 i Nkumba mu Karere ka Burera.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya agize ati: “Mwirinde ibiyobyabwenge kuko kwiga nta cyo byaba bibamariye munyweye ibiyobyabwenge birimo inzoga n’amatabi y’ubwoko bwose bibangiza ubwonko, bigatuma mutagira icyo mwimarira cyangwa mumarira igihugu”.
Yabagaragarije kandi ko kubumbatira ubumwe, kwimakaza indangagaciro na kirazira ari umusemburo mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Yakomeje agira ati: “Mwambaye izina ry’u Rwanda, mwambaye ibendera ry’u Rwanda, bityo rero mugomba guhoza u Rwanda ku mutima; ku buryo muharanira kuruhesha ishema mwaba muri mu Rwanda, mwaba muri hanze yarwo. Mwirinde kandi amacakubiri, kuko yica ubumwe, urukundo n’ubufatanye bigomba kuturanga nk’Abanyarwanda. “
Minisitiri Dr. Uwamariya yasobanuye ko mu bituma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge harimo n’agakungu, asaba aba banyeshuri kubyirinda.
Umuzabikorwa w’Itorero Gasana Pascal na we yabasabye guhamya umuco w’ubutore birinda ibiyobyabwenge.
Abitabiriye iri torero bavuze ko bazaharanira gushyira mu bikorwa impanuro bahawe n’amasomo bazigira muri iri torero, kandi biteguye no gufasha bagenzi babo mu rugendo rwo kubaka ejo heza h’urubyiruko n’u Rwanda muri rusange.
Iki cyiciro cya 4 cyatangiye gutozwa ku wa 17 Kamena 2023, abakirimo bahawe inyigisho n’ibiganiro bitandukanye birimo ibirebana n’indangagaciro urubyiruko ruvoma mu murage w’u Rwanda, aho urubyiruko rwibukijwe kuzuza inshingano zarwo neza no kugira ikinyabupfura.
Baganirijwe kandi ku “Itorero mu Rwanda, isoko tuvomamo indangagaciro n’ishyaka ry’u Rwanda”, n’ibindi biganiro bikangurira urubyiruko kugira intego no guharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
Iri Torero ryatangiye mu mwaka wa 2014. Abamaze gutozwa mu byiciro byose basaga ibihumbi 2700.

