Burera: Cyanika hari abigize ba ntibindeba mu guhinga igihingwa cyatoranyijwe

Mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kamanyana bavuga ko batishimira uburyo gahunda yo guhinga igihingwa aho cyagenewe ishyirwa mu bikorwa, bavuga ko rimwe na rimwe ibihingwa byabo byangizwa cyangwa bakabihanirwa mu gihe bahinze mu buryo butajyanye n’amabwiriza yashyizweho.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko hari ubwo bahinga amasaka mu mirima yabo, nyuma bikarangira abayobozi babasaba kubirandura cyangwa bakabihanirwa, ibintu bigaragaza ko imyumvire yabo nanone ikiri hasi ku bijyanye n’agasozi indatwa aho haba hahinze igihingwa kimwe cyatoranijwe kandi byumvikanyweho n’abaturage.
Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Kamanyana yagize ati: “Twese ntabwo dufite ubutaka bunini. Iyo tubonye akantu gato, duhita duhinga icyo tubona cyadufasha kubaho. Ariko hari ubwo iyo duhinze amasaka batubwira ngo si byo byemewe, bakayaturanduza cyangwa bakaduca amande. Ibyo bituma bamwe batumva impamvu nyayo yo guhinga igihingwa kimwe gusa.”
Undi muturage wahawe izina rya Habarurema Jean Bosco yongeyeho ati: “Iyo umuntu akora ubuhinzi akurikije ibyo akeneye mu rugo, biba byiza. Ariko iyo bamubwiye ngo ahinge icyo abayobozi bishakira gusa, akenshi bituma hari abibagirwa ko ubutaka ari ubwabo, bakumva ari ukubabwira ibyo badashaka. Ibyo bituma hari abaryozwa amakosa yo guhinga amasaka aho batabiherewe uruhushya.”
Abaturage bavuga ko batigeze banga gahunda za Leta, ahubwo bifuza ko mbere yo gushyiraho amabwiriza yo guhinga igihingwa runaka, habanza kubaho ibiganiro n’abaturage kugira ngo basobanukirwe neza impamvu yabyo.
Uwahawe izina rya Manirere Jeanne d’Arc yagize ati: “Twifuza ko mbere yo kubuza abaturage guhinga igihingwa runaka, ubuyobozi bubanza kudusobanurira neza akamaro k’ibihingwa byatoranyijwe, ndetse n’uburyo twabyungukiramo. Ibyo byadufasha kwitabira gahunda zose nta gahato.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince, avuga ko ntawe ubujijwe guhinga amasaka, ahubwo hagomba kubahirizwa gahunda y’uko buri gihingwa gihingwa aho cyagenewe kugira ngo ubutaka bukorwe neza kandi bugire umusaruro.
Yagize ati: “Twifuza ko abaturage bumva ko guhinga amasaka byemewe, ariko hagomba kubahirizwa gahunda y’uko ahagenewe amasaka ariyo ahahingwa, naho ahandi hagahingwaho ibindi bihingwa bitewe n’imiterere y’ubutaka.”
Yakomeje agira ati: “Ntitwifuza guhana abaturage, ahubwo turabasaba gukurikiza amabwiriza kugira ngo tugere ku musaruro w’ubuhinzi bufatika, kandi buri muturage akore ubuhinzi bwa kinyamwuga, kandi birinda guhinga mu kajagari.”
Sebagabo yavuze ko ubuyobozi bwa Cyanika bugiye kongera ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ibyiza byo gukurikiza gahunda y’ibihingwa byatoranyijwe, kugira ngo ibyo kutumvikana n’abaturage birangire, kandi ubuhinzi bwabo burusheho gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Turateganya gukora ubukangurambaga mu Midugudu yose, tubwira abaturage akamaro k’ihingwa ry’ibihingwa byatoranyijwe, ndetse n’uko bishobora kubafasha kongera umusaruro no kurwanya inzara, birinda kuvangavanga imyaka ibintu bibateza igihombo kubera akajagari k’imyaka mu murima.”
Nubwo hari bamwe mu baturage bo muri Cyanika bakigaragaza kutishimira gahunda yo guhinga ibihingwa aho byagenewe, ubuyobozi burizeza ko bugiye gukorana na bo mu buryo bw’ibiganiro no gusobanura neza iyo gahunda, kugira ngo ubuhinzi bukorwe mu buryo bujyanye n’iterambere rirambye.