Burera: Barashishikarizwa kubyaza umusaruro ibikorwa Leta ibegereza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abatuye mu Karere ka Burera by’umwihariko abegereye ku mupaka bashishikarizwa kubyaza umusaruro ibikorwa n’imishinga itandukanye Leta ibegezaho  kugira ngo bibafashe guhindura ubuzima, biteza imbere.

Byagarutsweho ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, kuri uyu wa 15 Nyakanga yasuye Akarere ka Burera mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro imishinga igamije gutanga no guhanga imirimo mishya ku baturage baturiye imipaka mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Mu murenge wa Butaro, mu Kagari ka Nyamicucu haciwe amaterasi yikora hagamijwe kurwanya isuri no kubungabuga igishanga cy’Urugezi cyatunganyijwe.

Imirimo yo mu materasi iba imirimo abaturage (Foto Akarere ka Burera)

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro imishinga igamije gutanga no guhanga imirimo mishya ku baturage baturiye imipaka, Dr. Ngabitsinze yasabye abaturage ba Burera kwitabira ibikorwa Leta yabazaniye birimo ibibaha akazi, no kwiga imyuga bikabafasha kugera ku bukungu.

Yagize ati: “Abaturiye imipaka murasabwa kwitabira ibikorwa Leta ibagezaho bibaha akazi ndetse no kwiga imyuga bikabafasha gutera imbere”.

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda ibikorwa bigayitse nk’uburembetsi (Foto Akarere ka Burera)

Iyo mishinga ni igenewe abaturage bahoze bagaragara mu bikorwa byo kwambuka imipaka mu buryo butemewe, bacuruza ibiyobyabwenge (Abarembetsi), binjiza magendu, abajya guca inshuro ndetse n’abajyaga gushaka serivise zitandukanye z’ubuvuzi n’uburezi mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Cyanika yatanze ubuhamya agaragaza iterambere yagezeho akesha amafaranga ahembwa muri Gahunda ya Leta yo guhanga no guha akazi abaturage.

Amashuri atandukanye harimo n’ay’imyuga abafasha kujijuka bagaharanira kwiteza imbere (Foto Akarere ka Burera)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE