Burera: Bakiranye ubwuzu umuhanda w’ibilometero 63 uzatwara miliyari 96 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 26, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Karere ka Burera bakiranye ubwuzu umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 63 batangiye kubakirwa, aho bishimira ko batangiye kubona inyungu z’iterambere utaranuzura.

Biteganyijwe ko uwo muhanda Base-Kirambo-Kidaho ugeze ku kigero cya 60 wubakwa, uzuzura utwaye miliyari 96 na miliyoni zisaga 733 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abo baturage bavuga ko uretse kuba batangiye gukoza imitwe y’intoki ku gusirimbuka n’irindi terambere rishingira ku muhanda wa kaburimbo, bamwe muri bo babonye akazi mu mirimo yo kubaka uyu muhanda, abandi bahabwa ingurane zabahinduriye ubuzima. 

Abafite ibinyabiziga na bo bahamya ko ari igikorwa kije kugabanya ibihombo baterwaga no kwangirika kwabyo.

Nshimiyimana Celestin wo mu Murenge wa Kinyababa, yahawemo akazi mu mezi atatu ashize, uyu munsi yishimira ko yizigamira kandi byamufashije kohereza abana ku ishuri.

Yagize ati: “Aha ni ho nakuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ubu kubera ko nkimara kugera kuri kano kazi mu mimina natomboye umwanya wa mbere bantuye ibihumbi 150 nguramo icyana cy’ingurube, ayandi ni yo abana bajyanye ku ishuri, twatangiye kurya ku byiza bya kaburimbo.”

Kankindi we ari mu bahawe ingurane, avuga ko amafaranga asaga miliyoni enye bahawe yamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati: “Nahise ntekereza kubaka iduka mu kibanza nari mfite mu Kidaho, urumva ko mvuye mu cyaro noneho ngiye kwegera Umujyi wa Musanze, ndetse mu gihe nari nzi ko aha hantu hatazigera hagera iterambere.”

Yakomeje yishimira ko abana babo babonyemo akazi mu bijyanye no gupima ko gupima imihanda, kubaka no gufasha abubaka.

Uwizeyimana we avuga ko uretse kuba uyu muhanda urimo gutanga akazi, bawitezeho no kurushaho kubona imodoka nyinshi zitwara abagenzi n’izibagezaho ibicuruzwa.

Yagize ati: “Tugiye kubaka inzu z’ubucuruzi hano hafi kuri aya masantere y’ubucuruzi kuko hagiye kumenyekana, ubukerarugendo buzongerwamo ingufu kuko numvaga hari abazungu batinyaga uyu muhanda baje gusura ibiyaga n’inyoni zo  mu gishanga cy’Urugezi.”

Bavuga kandi ko biteze kuva mu icuraburindi, cyane ko ahubatswe umuhanda wa kaburimbo hahita hanashyirwa amatara ku muhanda.

Mwanangu Theophile, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturarage, yishimira kuba Akarere ka Burera kagiye kunguka umuhanda wa kaburimbo cyane ko ari ko kari gasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru katawugira.

Yagize ati: “Umuhanda nk’uyu aba ari igikorwa cy’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame we uhora areba icyagirira Abanyarwanda akamaro. Uyu muhanda rero biteganyijwe ko uzaba umaze kuzura mu mwaka 2025 urimo na kaburimbo, ndasaba abaturage kuzawufata neza no kuwubyaza umusaruro bawukoresha mu migenderanire n’ishoramari.”

Uyu muhanda abaturage bawemerewe na Perezida Kagame ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2013, bikaba biteganyijwe ko uzagera ku Bitaro bya Butaro no kuri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi Rusange (UGHE).

Nyuma yaho byaje kwemera ko nanone uyu muhanda wakomeza  ukava Butaro-Kirambo-ukagera mu Cyanika unyuze mu Kidaho, ibintu byashimishije abaturage.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 26, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE