Burera: Bababazwa n’urubyiruko rusuhukira muri Uganda rukagaruka rwarahindanye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Burera cyane bo mu  Mirenge ikora ku gihugu cya Uganda, bahangayikishijwe n’abasore n’inkumi basuhukira muri Uganda bagerayo bakishora mu buraya naho abasore bakabatwa n’ibiyobyabwenge. 

Ku ruhande rw’abo basore n’inkumi, bavuga ko  basuhukira muri Uganda kubera ubushomeri cyangwa se bahunga amakimbirane yo mu muryango bavukamo. 

Hari ababyeyi bavuga ko  abana babo bajya muri Uganda bagiye gukemura ibibazo by’ubukene nyamara bakazana ibibazo birenze. 

Nyirarukundo Emerence, umubyeyi wo mu Murenge wa Kagogo, yagize ati: “None se nk’umwana w’umukobwa arajyayo akamara yohafi umwaka akajya aterefona ko yabuze itike imugarura yajya kuza ukabona azanye umwana na we ufute se utazwi. Iki ni ikibazo tubona gikomeye.”

Akomeza avuga ko bibabera umutwaro mu gihe umwana aje yarabyaye undi adafitiye se. 

Yagize ati: “Nk’ubu umukobwa wanjye yagiye muri Uganda afite imyaka 19 kuko yari ageze mu wa gatatu w’ayisumbuye, mbura uburyo atatsindwa mbura uko mujyana mu rindi shuri ryigenga, akajya ajya mu biraka ageze aho we na bagenzi be batatu bajya muri Uganda, ariko umwe muri bo ni we warokotse kuba ataratewe inda.”

Sibomana Albert wo mu Murenge wa Bungwe we avuga ko kubera kujya muri Uganda umuhungu we akiri muto byaramwangije kugeza ubwo afatirwa mu biyobyabwenge.

Yagize ati: “Abana bacu iyo bamaze kubona amashuri asa n’abananiye aho kudufasha mu buhinzi n’ubworozi bahitamo kwambuka muri Uganda. Bamwe bajya kuba abashumba abandi bakajya gukora mu ngo. Uwanjye we yagiye mu nka yinywera za kanyanga agaruka yarabaye nabi cyane aho maze kumwondorera arongera arabinywa none ubu ari mu kigo ngororamuco. 

Nyamara n’ubwo ababyeyi bavuga ko bafite ikibazo cy’abana babacika bakajya muri Uganda , abana bo bavuga ko baba bahunze ibibazo byo mu miryango yabo harimo n’amakimbirane.

Uwahinduriwe izina akitwa Murorunkwere Janine wo mu Murenge wa Cyanika, yavuze ko nubwo bagera muri Uganda bakagarukana ibibazo birenze ibyabakuye mu Rwanda, basanga n’ababyeyi bahora mu makimbirane ari intandaro yo gusuhuka kw’ababyeyi. 

Yagize ati: “Njye nagiye muri Uganda mu mwaka wa 2022, nyuma y’uko maze gutsindwa mu cyiciro rusange, kubera ko ababyeyi barantotezaga cyane byakubitiraho amakimbirane y’iwacu mbonye mugenzi wanjye umpa amakuru mpita ngenda ngezeyo kubera ko nakoraga mu rugo umugabo w’aho akajya anyiyegereza kuko umugore yakoraga kure nza kwibona ntwite uwo mugabo ahita anyirukana.”

Nshimiyimana Jean Eric wo mu Murenge wa Kagogo na we yemeza ko amakimbirane yo mu ngo agira ingaruka zikomeye mu buzima bw’abana, ari na yo mpamvu basiga ababyeyi babo.

Yagize ati: “Ntabwo waba uri umusore ufite ingufu ngo ukomeze wicare iruhande rw’ababyeyi na  bo batumvikana. Ni yo mpamvu nyine bamwe bahitamo kwigira muri Uganda, nubwo abenshi mbona baza barangiritse mu mutwe twifuza ko gahunda yo kwigisha umwuga ndetse no gufasha urubyiruko kubona inguzanyo yagera kuri benshi mu rubyiruko.”

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yashimangiye ko hafashwe ingamba zigamije kugabanya ibituma urubyiruko rwo muri Burera basuhuka basa n’abahunga amakumbirane.

Aragira ati: “Ikibazo cy’urubyiruko rusuhukira muri Uganda rwitwaje ubushomeri hari aho kigenda kigaragara ariko kenshi bikomoka ku mibanire mike yo mu miryango ikurura amakimbirane adashira.”

Yakomeje agaragaza ko mu ngamba bafata harimo gukangurira urubyiruko kwiga imyuga, ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane mu miryango, no kubashishikariza kujya begera ubuyobozi bukabafasha. 

Ati: “Tugerageza kugishakira umuti rero harigahunda zinyuranye zo kwiteza imbere zihari by’umwihariko no mu rubyiruko baba bakwiye guhabwa amafaranga yo kwiteza imbere ndetse ubu dukangurira buri wese ko yajya kwiga umwuga ibigo birahari ahubwo bajye begera ubuybobozi bubari hafi bubafashe.”

Meya asaba abaturage kumva ko amahirwe ari mu bindi bihugu kuko no mu Rwanda hari amahirwe menshi wo gutera imbere. 

Yasabye kandi  imiryango gukomeza kwirinda amakimbirane kuko bidindiza umuryango bikagabanya amaboko y’umuryango niba ababyeyi babyara abana bakabahunga urumva ntaho baba basigaye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE