Burera: Ba Rushingwangerero bibukijwe ibikwiye kubaranga

Kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Werurwe, ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Amajyepfo bari mu Itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba baganirijwe kandi bibutswa ibikwiriye kuba biranga.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bob Gakire, aho yabibukije imyitwarire igomba kuba ibaranga.
Ati: “Rushingwangerero ni Rushingwangerero usobanutse kandi ushoboye wuje indangagaciro n’imyitwarire mbonezamirimo, akaba indakemwa n’indashyikirwa mu byo akora.
Ni Rushingwangerero wuje umurava n’ishyaka mu kuzuza inshingano ashinzwe, aha serivisi nziza abaturage akazitanga ku gihe. Ni Rushingwangerero wimakaza ihame ryo kwegera abaturage, akabumva akanabakemurira ibibazo”.
Muhairwe Stephen, Umushinjacyaha Mukuru ukorera mu Rwego rw’Umuvunyi na we yaganirije ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri Rushingwangerero ukwiye iryo zina.
Yagize ati: “Icyerekezo 2050 cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC giteganya ko mu mwaka wa 2050 u Rwanda rugomba kuzaba ari urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa.
U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ruswa. Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (NST1) iteganya ko muri 2024, ikigero cyo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano kizava kuri 86,56% (RGS 2016) kikagera kuri 92,56% muri 2024”.
Yongeyeho kandi ko kugira ngo ruswa irwanywe hashyizweho politiki yo kuyirwanya.
Muhairwe ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki n’ingamba zikarishye mu gukumira no kurwanya ruswa hashingiwe ku bushake bwa politiki bwo kutihanganira na gato ruswa (zero tolerance to corruption)”.
Muhairwe kandi yibukije ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Amajyepfo bari mu Itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera ko ruswa ari icyaha kidasaza.
Yanasobanuye ko akarengane na ruswa bigira ingaruka nyinshi ku iterambere ry’Igihugu ndetse n’iry’abagituye muri rusange.
Zimwe muri zo ni uko bidindiza imibereho myiza y’abaturage; abaturage batakariza ubuyobozi icyizere, Umwiryane n’imibanire mibi bihabwa intebe, Igihugu gitakaza ubunyangamugayo n’icyizere mu ruhando mpuzamahanga, kutagira ibikorwa remezo, n’ibihari bikaba byubatse mu buryo butarambye, bituma abaturage babaho batishimye.
Yavuze ko imibare igaragaza ko kuva muri 2014 – Werurwe 2021, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 19 bahamijwe n’inkiko icyaha cya ruswa, kandi uteranyije ruswa bose bahawe yari amafaranga y’u Rwanda 2,312,000; harimo n’uwahamijwe icyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina.
Ikindi yavuze ni uko k urwanya ruswa n’akarengane ari urugamba rutoroshye ariko rushoboka. Gutsinda urwo rugamba bisaba uruhare rwa buri wese by’umwihariko abayobozi, tukarushaho kunoza ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, tukimakaza ubunyangamugayo.
Abo ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Amajyepfo bageze mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, taliki ya 1 Werurwe 2023, bitabiriye Itorero rifite umwihariko wo kubongerera ubumenyi buzabafasha kunoza Itorero ryo ku Mudugudu. Intara y’Amajyepfo igizwe n’Utugari 532.


