Burera: Abaturage  biyuzurije Ibiro by’Akagari byatwaye miliyoni 36 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Kiribata, Umurenge wa Rugengabari, Akarere ka Burera , mu gihe hizihizwa Umunsi Mukuru w’Umuganura mu Rwanda, bo barishimira ko banatashye ku mugaragaro Ibiro by’Akagari biyujurije gatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 36.

Kugira ngo aba baturage bubake ibiro byabo byabasabye gukoresha imbaraga zabo zose n’ubuyobozi bw’Akarere bubatera inkunga y’isakaro n’inzugi, umuriro w’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Abo baturage b’Akagari ka Kiribata bishimira ko icyo gikorwa bakigezeho ubwabo .

Umwe muri bo witwa Zirimabagabo Robert, yagize ati: “Kugira ngo tubashe kubaka ibi biro mubona biteye ubwuzu, byadusabye kubumba amatafari twubaka itanura tugura n’inkwi zo uyatwika, twifashishije Umuganda ndetse n’amafaranga twakusanyije binyuze mu muryango wa Duhekerane. Twabitekereje kubera ko twakoreraga mu mfundanwa kuko ibiro byacu byari akantu k’akazu gato cyane.”

Mushimiyimana Gaudence we avuga ko kubona abayobozi babo bakorera ahantu hadasobanutse byabateraga isoni nk’uko na bo ubwabo bumvaga bitabanyuze gusabira serivisi ahantu habi.

Yagize ati: “Twazaga hano kwaka serivisi ugasanga turuzuranye, inyandiko ziri hasi kubera ubuto bw’aho ugasanga inama ya ba Mudugudu mu gihe iteranye, Abunzi bakaba bahagaritse imirimo yabo bityo n’imanza zigatinda.  Ikindi ntabwo ikoranabuhanga twarikozwaga kuko nta muriro twagiraga, ubu rero turanezerewe kuko tugiye kuganurira mu biro by’Akagari kacu tunagataha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari Jean Damascene Niringiyimana, avuga ko iyi nyubako igizwe n’ibyumba 6 by’ibiro, hakiyongeraho  n’icyumba cy’inama.

Yemeza ko abaturage ari bo bazanye igitekerezo cyo kuyubaka, kuko Akagari kari gasigaye gakorera aho kari karakodesheje nyuma y’aho ako bari bafite kangijwe n’Ibiza.

Yagize ati: “Inyubako itangira hari uruhare rw’abaturage, ariko nyuma y’aho ubuyobozi na bwo bwakusanyije inkunga irimo isakaro ryatanzwe n’Akarere kacu ka Burera kimwe no gukinga ni ho amafaranga y’ingogera yavuye. Ibi rero  bikaba ari kimwe mu bigaragaza umuco mwiza twatojwe na Perezida Paul Kagame wo kwishakamo ibisubizo.”

Uyu Munyamabanga akomeza avuga ko gahunda yo kubaka ibiro by’Utugari muri uyu Murenge kimwe no gusana ibyangiritse ikomeje.

Umurenge wa Rugengabari ugizwe n’utugari tune, Akagari ka Kiribata  kakaba gafite Imidugudu itandatu hakaba  harimo gutekerezwa uko buri Mudugudu wakwiyubakira ibiro.

Abaturage bishimiye gutangira kubonera serivisi ahantu heza bagizemo uruhare
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE