Bugesera: Rweru: Izuba ryatumye imyaka yabo irumba

  • HITIMANA SERVAND
  • Mutarama 22, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera bavuga ko izuba ryacanye rikangiza imyaka yabo yari mu mirima, ryatumye barumbya ku buryo bikanga ko bazagira ikibazo cy’ibyo kurya bidahagije.

Abo baturage bahera ku kuba ubundi ubu bagombye kuba bari mu gihe cyiza cy’isarura aho wasanganga abantu bejeje ndetse baninjiza amafaranga aturutse ku myaka.

Kuri ubu rero ngo si ko biri kuko bahuye n’igihombo gikomeye imyaka yabo ikangizwa n’izuba ryabaye ryinshi,imyaka yagashiririra mu mirima.

Mutuyimana yagize ati: ”Twahuye n’ikibazo gikomeye cy’izuba ryacanye imyaka itangiye kubagarwa, byatumye igwingira ndetse indi irashirira burundu ku buryo hari abatazirirwa bagera mu mirima basarura.

Hapfuye cyane ibigori kuko izuba ryacanye bigeze mu gihe cyo guheka indi myaka itinda mu butaka nayo nk’imyumbati usanga idaterera ngo ishore.”

Bavuga ko byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo no kutagerwaho n’amafaranga uko byari bisanzwe ndetse no kutarya amafunguro yose bari basanzwe babona.

Kawera Dativa agira ati: “Biri kutugiraho ingaruka kuko ubundi mu gihe nk’iki cy’isarura wasanganga abantu bafite amafaranga, agasantere gashyushye. Byatumaga umuntu agurisha akabona ibindi yifuza cyangwa akuzuza izindi nshingano zo mu rugo nko kwita ku banyeshuri no kwizigamira.”

Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko twezaga ibishyimbo, ibigori, soya, amasaka, ibijumba n’ibindi ariko ubu hari byinshi turi kubona ari uko natwe tuvuye kubihaha kandi kure.”

Abaturage bafite impungenge ko iki kibazo gishobora kubagiraho ingaruka zo kubura ibiribwa muri iyi minsi.

Twagira Emmanuel yagze ati: “Urebye uko abaturage barumbije tubona dushobora gusonza mu minsi iri imbere.Ubu hari amezi menshi kugira ngo ikindi gihembwe cy’ihinga kibe cyadutabara kandi n’ubundi izuba riracyahari. Ni yo twabaga twejeje twajyaga tugira agahe gato k’ibiribwa nidahagije kacagamo mu kwezi kwa kane twitaga itumba, ariko ubu bishobora kurushaho gukara kuko dutangiye ubu dufite ibibazo by’umusaruro muke.”

Abaturage bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubaba hafi no gusesengura imiterere y’iki kibazo uburyo bibaye ngombwa ko babura amafunguro bababa hafi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru Sibomana J. Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo cy’umusaruro muke gihari cyane cyane ku bari barahinze ibigori, atanga inama yo kubungabunga bike byabonetse ibindi bigakurikiranirwa hafi.

Ati: “Ni byo mu Murenge wacu havuye izuba ryinshi ryangije imyaka yari mu mirima. Ntitwavuga ko hari amapfa kuko hibasiwe imwe mu Midugudu y’Akagali ka Kitambwe. Abahinze ibishyimbo ryavuye hari ibiri hafi kwera aho aba bo basaruye nubwo umusaruro utaje uko wari usanzwe.

Ikibazo gikomeye kiri ku bari barahinze ibigori aho ryavuye bitaraheka ndetse biruma. Dusaba abaturage ko muri bike byabonetse bazirikana kubicunga neza ntibasesagure, ubundi ubuyobozi dukomeza kubana na bo kandi ibindi byaba bidasanzwe tuzafatanya kubishakira ibisubizo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko igice cyibasiwe n’izuba ari igihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi naho mu tundi Tugari ngo ntabwo bikabije cyane kuko imvura yagiye inyuzamo ikagwa.

  • HITIMANA SERVAND
  • Mutarama 22, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE