Bugesera: RDF yatashye ubwato bwa miliyoni 40Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (RDF Reserve Force), Maj. Gen. Alex Kagame, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, kuri uyu wa Kane batashye ku mugaragaro ubwato bw’ubukerarugendo (Amarebe Cycle Boat Tour), bwubatswe ku bufatanye bw’inkeragutabara zikomoka mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa ni igice cy’ishoramari rikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo muri aka Karere, kikaba kitezweho koroshya ingendo ku Kiyaga cya Mirayi, kimwe mu byiza nyaburanga biri mu Karere ka Bugesera gafite.

Uyu mushinga wo kubaka ubu bwato watwaye asaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ubwo hatahwaga ku mugaragaro ubu bwato, Maj. Gen. Kagame yashimye iki gitekerezo cyatangijwe n’ubufatanye bw’abasirikare b’inkeragutabara, agaragaza ko ubufatanye n’ubumwe byabaranze ari urugero rwiza.

Yabashishikarije gukomeza gukorera hamwe no gukomeza guteza imbere ibikorwa byabo, yibutsa ko amakoperative ari uburyo bwiza bwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage

Yongeye kwizeza ko Ingabo z’Igihugu zizakomeza gutera inkunga imishinga nk’iyi, cyane cyane iyerekana icyerekezo gifatika cyo guteza imbere abaturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa na we yijeje ko Intara ayoboye izakomeza gushyigikira uyu mushinga uko bishoboka kose, agaragaza ko wateguwe hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukerarugendo.

Yashimangiye ko ari inshingano rusange gufatanya kugira ngo uyu mushinga uzagere ku ntego zawo z’igihe kirekire.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE