Bugesera: Kwibuka bibafasha guhuza imbaraga

Umuryango Abadahigwa Iwacu wibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, watangaje ko kwibuka ari igikorwa kibafasha guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Céléstin Rutayisire, Perezida w’Umuryango Abadahigwa Iwacu, yabigarutseho ejo ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, ubwo hibukwaga by’umwihariko Abatutsi biciwe i Karambi ku musozi wa Kayumba mu Murenge wa Nyamata.
Mu bibutswe harimo n’abishwe bakajugunywa mu rufunzo rw’umugenzi w’Akagera n’abandi biciwe mu bice bitandukanye byo kuri uwo musozi no mu nkengero zawo.
Ati: “Kwibuka ni igikorwa kidufasha kubwira abanyarwanda ko turiho kandi ko turi kumwe na bo dukomeye tukabibwira n’abacu badusize. Ni icyizere twaharaniye ko tubaho.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushimira umuryango Abadahigwa Iwacu ku bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi utegura buri mwaka.
Yagize ati: “Ndashimirya by’umwihariko Abadahigwa bahora bategura iki gikorwa cyo kwibuka. Kwibuka bisubiza agaciro abacu babuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biduhuriza hamwe tukongera gusangira amateka n’ubuhamya ndetse bidufasha mu isanamitima no komora ibikomere.”
Senateri Mukabalisa Donatille yavuze ko Abatutsi biciwe ku musozi wa Kayumbu ndetse n’ahandi batotejwe kuva cyera.
Yavuze ko hari abishwe bakajugunywa mu rufunzo kugeza ubu batarashobora gushyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati: “Uyu munsi twaje kunamira no guha icyubahiro gikwiye abacu biciwe hano i Karambi. Abo twabashije gushyingura, abo tutagize amahirwe yo kumenya aho bajugunywe ngo tubasubize icyubahiro kibakwiye bavukijwe, hari n’abatikiriye mu rufunzo; abo bo nta n’icyizere cyo kuzabona imibiri yabo kubera imiterere yaho.”





Amafoto: Robert