Bugesera: Imibereho y’Umusaza umaze hafi imyaka 40 ari umurobyi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Habineza Augustin yavutse mu 1966, ni umusaza uvuga ko amaze hafi imyaka 40 akora umwuga w’uburobyi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko abayeho neza biturutse ku mwuga w’uburobyi akora.

Uyu musaza atuye mu Kagari ka Kabuye, Umudugudu wa Karizinge, avuga ko afite abana 6 n’umugore.

Yatangiye uburobyi afite imyaka 20 ariko mu buzima bwe bwose aza kugira imyaka 12.5 afungwamo, afunguwe akomeza umwuga w’uburobyi.

Agira ati “Maze imyaka isaga 40 ndoba ariko mbifatanya n’ubuhinzi n’ubworozi”.

Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya ubwo yakoreraga imirimo y’uburobyi mu Kiyaga cya Gashora, yavuze ko akorera muri Koperative COPIBIGA bityo bikaba byaramugejeje ku iterambere.

Ati “Umwuga w’uburobyi umaze kungeza kuri byinshi kuko ntuye ahantu hasobanutse, mfite ubutaka mpinga n’abana banjye barya neza kandi bariga. Ubu nta muntu mpingira ikiraka cyangwa ngo wumve ngo nagiye guhingira umusiri”.

Agaragaza ko uburobyi bwamuteje imbere. Ati “Icyo nakuyemo ni uko ntuye ahantu hasobanutse muri Santeri ya Karizinge, ndi mu nzu ifite amashanyarazi muri make mbayeho neza ku rwego rwanjye”.

Habineza avuga ko yitabiriye gukorera muri Koperative bityo ko ari umunyamwuga wayo wubahiriza amategeko yayo.

Akazi ke kamutunze akajyamo kuva saa kumi n’ebyiri kuko ngo ni bwo bashumuka (Gutangira kuroba) bakavamo saa tatu bakongera gushumuka saa cyenda, ngo aya ni amasaha yemejwe na Koperative.

Arishimira gukorera muri Koperative. Ati “Gukorera muri Koperative ni byiza kuko si ahantu h’akajagari. Iyo mfite ikibazo Koperative iranyunganira noneho iyo umwaka urangiye, tugabana amafaranga twinjije hanyuma natwe tukikenura”.

Umusaruro yinjije muri Koperative ni wo agabana iyo umwaka urangiye.
Ku kwezi ashobora kwinjiza ibihumbi 50 kandi agahingisha imirima ye.

Asaba ko bakorerwa ubuvugizi ku kibazo cya ba rushimusi babangiriza ibikoresho bakoresha mu kazi kabo k’uburobyi.

Yagize ati “Dufite ikibazo cya ba rushimusi batwangiriza ibikoresho buri munsi, kuko njye ndagenda nkagurisha ku murima wanjye nkagura ibikoresho, imitego, ubwato, nkajya muri Koperative, noneho umuntu agaca ku ruhande akabyangiza ariko ababishinzwe barabafata, bakabajyana ejo bakagaruka”.

Asaba ba rushimusi kubireka ahubwo bakifatanya n’abandi muri Koperative kuko kuyinjiramo ari ubuntu.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE