Bugesera: Hibutswe imiryango 89 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu taliki 22 Mata 2023, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ahahoze ishuri ryitwa Nyirarukobwa rikaza gusenywa n’abicanyi nyuma yo kwica Abatutsi baryigagamo n’abarikoragamo, bibutse imiryango 89 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ni mu cyahoze ari Komini Kanzeze muri serire ya Nyirarukobwa. Ubu ni mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Richard Mutabazi, Meya w’Akarere ka Bugesera, yagaragaje ko umwihariko w’ishuri rya Nyirarukobwa ari uko riherereye mu gace karimo imiryango yazimye yibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ashimira ‘Nyirarukobwa Family’ itegura ibikorwa byo kwibuka ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere,  akavuga ko kwibuka ari inkingi ikomeye y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Kwibuka ni inkingi yo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. […] abantu bakeneye gutegwa amatwi”. 

Akomeza avuga ati: “Kwibuka ni ukuvuga, kwandika kugira ngo hahererekanywe amateka y’abishwe kugira ngo hirindwe ko yazazima”.

Meya Mutabazi yibutsa ko kwibuka bishimangira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. 

Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko bidakwiye gukorwa mu mibare gusa ahubwo ko bajya banibukirwa mu mico yabo yabarangaga. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera busaba abaturage kwitandukanya n’ivangura iryo ari ryo ryose rishobora kubaho. 

Bankundiye Chantal, Perezida wa IBUKA, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, ashimira Leta yongeye ikubaka ishuri rya Nyirarukobwa.

IBUKA mu Karere ka Bugesera inashimira Leta y’Ubumwe yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo hakagira abarokoka. 

Ati: “Turashimira Inkotanyi zaturokoye by’umwihariko Inkotanyi nkuru Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside”. 

Avuga ko kwibuka ari umwanya wo kongera guhura n’ababo. 

Umuryango IBUKA mu Karere ka Bugesera utangaza ko Abatutsi basaga 100 biciwe kuri Nyirarukobwa mu cyahoze ari Komini Kanzenze. 

Bankundiye akomeza asobanura impamvu yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.

Ati “Kwibuka ni uburyo bwiza bwo guhura n’abacu tukabatura indabo no kwibuka indangagaciro zabarangaga. Ibyo bituma tudaheranwa n’agahinda.

Mu byo tubibukira ni urukundo n’ubwitange byabarangaga. Twibuka uburyo bakundaga Igihugu. Kwibuka ni umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda”.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE