Bugesera: Hatashywe ikibuga cya Basketball kigezweho (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Mu Ishuri Ribanza rya Highland School rihereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, hatashywe ikibuga gishya cy’umukino wa Basketball cyubatswe na NBA Africa n’Ikigo mpuzamahanga kizobereye mu gutanga amasomo ajyanye no gukoresha neza imari, Opportunity International. 

Umuhango wo gutaha iki kibuga gishya wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, witabirwa n’abarimo Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri wa Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’Umuyobozi wa NBA Africa Clare Akamazi, Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall na Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi.

Ikibuga cyatashywe cyubatswe mu buryo bugezweho ndetse byakozwe mu gihe gito cyitezweho guteza imbere no kuzamura abakinnyi bakiri bato, kongerera ubushobozi abatoza ndetse n’abarimu babo bigendanye n’uko gahunda izaba iteguye.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iki kibuga gishya kije gufasha Leta muri gahunda yo kongera ibikorwaremezo bya Siporo.

Ati ”Ni igikorwa twishimiye kuko kije muri gahunda turimo yo kongera ibikorwa remezo bya Siporo byumwihariko ibibuga by’umukino wa Basketball, abafatanyabikorwa nka NBA Africa Opportunity International ni ab’agaciro kuko badufasha kugera ku ntego twihaye.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo bya siporo bifasha abana gukina ariko bikanabafasha kuzamura urwego rw’imyigire.

Yagize ati: “Kugira ngo siporo ikomeze ibe imwe mu nkingi zikomeye z’uburezi mu Rwanda, ubushakashatsi bukomeza kugenda bugaragaza ko uko umwana ufite amasaha menshi cyangwa uburyo bwinshi bwo kwidagadura binyuze muri siporo ndetse n’icyo ushaka mu burezi, ugenda ukigeraho.

Perezida w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) Amadou Gallo Fall, yavuze ko kubaka ibibuga nk’ibi bya Basketball mu mashuri no mu baturage bizakomeza kuba intego y’ibanze ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange.

Ati: “Gutuma umukino wa Basketball ugera kuri bose, abakobwa n’abahungu ni yo ntego ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange. Dukomeza duharanira kwigisha abaturage bacu muri Afurika iby’ibanze ndetse n’indangagaciro z’umukino wa Basketball.

Iki kibuga ni icya kabiri cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Kenya. 

NBA Africa ku bufatanye na Opportunity International bafite 

umushinga wo kubaka ibibuga 1000 muri Afurika mu myaka 10 iri imbere. 

NBA Africa ni na yo yagize uruhare mu kuvugurura ikibuga cyo muri Lycée de Kigali cyakira abafana bagera ku 1500.

Mu ishuri Ribanza rya Highland School hatashywe ikibuga gishya cya Basketball
Ikibuga gishya kitezweho kuzamura impano z’abakiri bato muri Basketball
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE