Bruce Melodie yavuze ko yari ahugiye mu kubaka umurage

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko yari ahugiye mu kubaka umurage azasiga aho kubaka izina rizazima mu gihe gito.

Ni nyuma y’igihe kitari gito uwo muhanzi asa n’uwagabanyije umuvuduko mu myidagaduro, ariko akavuga ko atari yicaye ubusa, ahubwo yari mu rugendo rwo kwiyubaka no gutegura icyiciro gishya cy’umuziki we.

Yifashishije urubuga rwa X, Bruce Melodie, yatangaje ko nubwo yari ahuze yakoraga ibizarinda izina rye kuzima.

Yanditse ati: “Nari maze igihe ntuje ariko si ubunebwe, nubakaga umurage wanjye, sinifuza kugera ku gasongero gusa ngo nzamanuke.”

Akomeza avuga ko yubaha itangazamakuru kandi akarinda izina rye, bityo atifuza imyidagaduro irimo umwiryane nk’uko benshi bakunze kubimwitirira.

Ati: “Nubaha itangazamakuru kandi nita ku kurinda izina ryanjye. Reka tubyumve neza: nta makimbirane, nta myitwarire mibi, nta mikino. Iri zina ryubatswe ku ntego, si ku magambo y’amafuti reka dukomeze.”

Ibi Bruce Melodie abigarutseho nyuma y’igihe kinini hagaragara amakimbirane yo ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bubaka izina ku mvugo aho kubaka umurage, ndetse bamwe bakifashisha gusebya bagenzi babo kugira ngo bubake izina ryabo.

Hari amakuru avuga ko Bruce Melodie ahugiye mu mishinga y‘umuziki ishobora kumuhuza n’ibyamamare bikomeye byo muri Afurika y’Iburasirazuba, birimo Diamond Platinumz.

Bruce Melodie umaze imyaka irenga 10 ari mu muziki, yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Bruce Melody ni we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8, mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga 2018.

Bruce Melodie avuga ko yari ahugiye ku kubaka umurage utajegajega no kurinda izina rye.
Bruce amaze imyaka Isaga 10 mu muziki.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE