BNR irashishikariza abagore kwitabira serivisi z’imari

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, irashishikariza abagore guhererekanya amafaranga ndetse no kwitabira serivisi z’imari hifashishijwe telefoni.

Byagarutsweho na Dr Justin Nsengiyumva, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025, mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abagore kwitabira serivisi z’imari mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyarugu.

Dr Nsengiyumva avuga ko ubu bukangurambaga bunitezweho kugera ku bagore barenga 127 000 bo mu Turere 17 twiganjemo udufite umubare muto mu guteza imbere serivisi z’imari zidaheza.

Mukamurigo Francine ukorera ubucuruzi mu isoko rya Gakenke yabwiye Imvaho Nshya ko kutitabira serivisi z’imari biterwa nuko hari abagifite imyumvire yo kudakorana na banki.

Ati: “Hari bagenzi banjye bafite imyumvire isobanutse bahisemo kugana serivisi z’imari ariko hari n’abatarabyumva.

Nk’umugore uvuga ko atafunguza konti muri banki ahubwo agahitamo kubika amafaranga ku gitenge yambaye, ubwo wumva azatera imbere?”

Akomeza avuga ko iterambere ritashoboka ku mugore igihe cyose adakorana n’ikigo cy’imari, agasaba bagenzi be gutinyuka bagakoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ariko no gukorana na banki.

Ubushakashatsi bwa ‘FinScope 2024 ku buringanire mu kugerwaho na serivisi z’Imari bwagaragaje ko mu Rwanda abagore bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari, bavuye kuri 92% mu mwaka wa 2020.

Imibare ikubiye muri iyi raporo yerekanye ko ikinyuranyo cyo kubona serivisi z’imari z’ibigo byanditse harimo banki n’ibigo by’imari hagati y’abagore n’abagabo cyagabanutse, aho cyavuye kuri 7% mu 2020 kigera kuri 4% mu 2025.

Muri iyi raporo byagaragaye ko abagore 17% ari bo bafite konti muri za banki, mu gihe abagabo ari 27%, bikaba mu bituma abagore bamwe batabasha kugerwaho na serivisi z’imari.

Nubwo bimeze uko, ubushakashatsi bwerekanye ko abagore bakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 55% mu 2020 bagera kuri 73% mu 2024.

Dr Justin Nsengiyumva, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE