Bize bandikisha ibyatsi n’amakara; inzira y’inzitane y’urubyiruko rwabohoye u Rwanda 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Izina Tito Rutaremara rirazwi cyane muri poltiki y’u Rwanda by’umwihariko ryumvikanye cyane mu gihe cy’amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ya Habyarimana Juvenald n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka ya 1991. 

Rutaremara wavuze ku urugendo rwo kwibohora, yahishuye ko rwahereye ku guhuriza hamwe abana batangira kubigisha, bandika ku kibero abakobwa bo bagasabwa kutisiga amavuta kugira ngo babone uko bandika, kandi bakandikisha ibyatsi. 

Uko iminsi yashiraga ni ko baje gukoresha imbyiro ndetse n’imyumbati kugira ngo bashobore kwandika kuko nta buryo bwari buhari mu gihe bari mpunzi mu gihugu cya Uganda. 

Yabigarutseho mu kiganiro ‘Password’ cyagarukaga ku rubyiruko mu kwibohora no gukunda Igihugu cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda. 

Yahunze ubwo Abatutsi bameneshwaga mu gihugu, baratwikirwa abandi ari ko bicwa hirya no hino mu Rwanda.

Ibi byabaye Rutaremara yiga muri Collège St Andrée i Nyamirambo mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.

Icyo gihe impunzi ntizafashwaga cyane ahubwo zafashwaga amezi atatu ubundi zigasigara zirwanaho.

Ni akarengane avuga ko yagiyemo ari muto, cyane ko ababyeyi be bo bari barahungiye muri Uganda, ari na ho yagiye abasanga ubwo yahungaga aturutse ku ishuri aho yigaga. 

Akomeza agira ati: “Ntabwo byari byoroshye kugira ngo tujye mu mashuri kuko twamaze imyaka itanu turi aho ngaho.”

Mu buzima bw’ubuhunzi, batangiye gutekereza kugaruka mu Rwanda, bakibaza niba abana bazagaruka mu gihugu batazi gusoma no kwandika. 

Barihuje batangira kwigisha abana gusoma no kwandika, ibyo bigakorwa n’abari bavuye mu Rwanda hari aho bari bageze amashuri bityo bakigisha abatazi gusoma.

Ati: “Kuko tutagiraga ibintu, ugasanga abana barandika n’akatsi ku kibero, tukabwira abakobwa ngo batisigaho amavuta kuko iyo wasigagaho amavuta ntabwo wari kwandikaho ngo bigaragare.”

Akomeza avuga ati: “Twafataga imbyiro tukazisiga ahantu hanyuma tukandikisha imyumbati kugira ngo bigaragare. Nyuma y’imyaka nk’itanu abantu batangira gushaka uko amashuri yaboneka.”

Mu nzira yo kubohora igihugu, Rutaremara avuga ko Inyenzi zabanje kugerageza urugamba kugira ngo zirebe uko zarwana zitahe.

Byageze mu 1967 ziratsindwa, kubera impamvu zo kutagira umurongo wa Politiki.

Ati: “Bumvaga ko Loni izabafasha, ibihugu nk’u Burusiya, u Bushinwa n’ibindi bihugu bya Afurika bizabafasha, ukumva badafite igitekerezo ko bagomba kwitwara n’ibindi.”

Habayeho kugerageza abantu bashaka amashuri hirya no hino, hari abari barahunze barize, amashuri araboneka bariga ariko biga ari bake.

Hari impunzi zari hirya no hino ku Isi zaragiye gushakisha imibereho, bigeza igihe impunzi z’Abanyarwanda abantu barazibagirwa, ari muri Loni ntibazivuge, ari muri Afurika ntizivugwe, muri make ngo izo mpunzi zari zaribagiranye.

Batangiye gutekereza ku byabo, ni bwo batangiye kubyina, guca imigani, gutarama nyuma bibaza ku maherezo yabo.  

Batangije amatsinda (Group) muri Kenya no muri Uganda, nk’i Burundi ho habarizwaga amatsinda agera kuri atatu, mu Bubiligi, mu Budage no muri Amerika, iyamenyekanye ni iyo mu 1978 yashyizeho gahunda yo gukorera hamwe, ni iyari i Nairobi na Uganda. 

Ati: “Yitwaga RANU ni ho twatangiriye ahongaho, bamwe nka ba Fred Gisa [Rwigema] bajyana na ba Museveni Mozambique n’abandi Banyarwanda bari bahari ndetse na Uganda aho iziye kurwana abari bari muri RANU binjiramo kugira ngo bafashe kubohora Uganda ariko bazanabafashe.

Mu 1987 hari kuri Noheri, ni ho twateraniye hamwe kuva mu 1986 tubitegura, tuvuga tuti twakora iki, dukore iki, twifatanye dute, njye nari mvuye n’i Burayi ariko dufatanyije na ba Fred na Perezida uyunguyu turi kumwe bari ku rugamba, ubwo ni bwo hagiyeho RPF dushinga inzego zayo.”

Abakada batangiye kujya hirya no hino kwigisha no gukora ubukangurambaga, mu 1990 ni bwo batangije urugamba rwo kubohora igihugu. 

Mu gutangira urugamba rwo kubohora Igihugu habayeho ingorane ikomeye yo gupfusha abayobozi b’ingabo.

Ati: “Tugitangira twagize ingorane harimo abayobozi bacu bapfuye, Fred Gisa. 

Icyo gihe aho Perezida aziye arayitegura ashyira ku murongo abasirikare ndetse na RPF ijya hamwe noneho kugira ngo twese dukore intego, tujya inyuma y’urugamba.

Urugamba ruba rumwe, wenda umukecuru ufite ifaranga akariha umukada akajya kugura ibikoresho byose, yaba ibyo kurya, yaba imiti akabishyikiriza abasirikare cyangwa kugura imbunda n’ibindi ariko amafaranga atangwa n’abo banyamuryango ba RPF bari hirya no hino.

Wasangaga dukorera hamwe abo muri komite nyobozi n’abo mu buyobozi bukuru bw’ingabo bigatuma urugamba rukomeza kuba rumwe.

Ibyo ni byo bintu Perezida yatsindishije aho urugamba rwabaye rumwe. 

Aho uri, niba uri n’umukecuru ushaka ifaranga umenye ko urishakira kuryohereza, abana b’abakada bagakusanya imiti bakabyoherereza abakada bari kumwe n’abasirikare kugeza kuri wa mwana urasa.

Urugamba twese twabaga ari rwo tureba, aho uri n’undi aho ari.”

Yahishuye ko abenshi mu rubyiruko bitabiraga urugamba rwo kubohora igihugu ndetse bamwe bagasubizwayo kubera ko batari bakageza imyaka 18.

Icyakoze bigishwaga amasomo y’imiyoborere n’iy’ubukada ndetse na Politiki bitewe n’uko aho bari baturutse bitari bibakundire kandi bafite ishyaka ry’urugamba.

Kubohora Igihugu ni inzira ndende 

Tito Rutaremara avuga ko igice cya mbere cyo kubohora Igihugu ari ugushaka abantu n’ibitekerezo, ibyo bitekerezo bikigishwa ko ari ukubohora Igihugu.

Ugomba gukuraho wa wundi uboshye igihugu. Ati: “Ni yo ntambara ya mbere, ni we twakuyeho ariko n’iyo umukuyeho usanga ingoyi zihari, ubujiji, ubujyahabi, ubukungu butameze neza n’ibindi nk’ibyo. Ugomba rero kubyubaka, iyo ni inzira yo kubohora Igihugu. 

Habaye intambara kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Utsinze wa wundi wari uboshye ariko cya gihugu kiracyameze nabi, za ngoyi ziracyakirimo hanyuma abantu bakicara bakiyemeza kubohora Igihugu.  

Icya mbere uravuga uti reka ndwane n’ubujiji, ubujyahabi, utangire ubukungu bukore, amashuri yubakwe, uzane ibintu byose byo kugira ngo umuntu abeho neza kuko ni cyo uba ushaka.”

Rutaremara avuga ko utazana umutekano umuntu yaraye ubusa. 

Uba ugomba gushaka ibyo arya, aho aba, ari no kugira ngo abantu bakore n’iki, ugashaka imiti yo kubavura.

Yavuze ko icyo gihe ibihugu bitafashaga u Rwanda ahubwo ugasanga birahitamo kwifashiriza abari hanze, kandi ugasanga abari mu gihugu bagomba kubikora abaturage bakabaho mu buzimana butandukanye n’ubwo bari babayemo. 

Akomeza avuga ati: “Kugeza ubwo iyo nzibacyuho yo gukora ibyihutirwa irangiriye, noneho mugomba gutegura  kugira ngo mwubake igihugu, mwubake iby’amashuri, mwubake amavuriro, ko buri Munyarwanda wese agomba kwivuza kandi akaniga, ubwo urimo urabohora Abanyarwanda.” 

Abanyarwanda ntibaragera aho bavuga ngo barabohotse, Rutaremara avuga ko ahubwo bari mu nzira.  

Akazi kabo kwari ukugira ngo bigishe bahaguruke barwane, barwane n’abari imbere yabo kandi babatsinde.

Mu gihe batsinze bagerageze kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, bongere bajye hamwe, bakorere hamwe kugira ngo batere imbere.

AtiL: “Turi aho ibyangombwa byose bimaze kujyaho, abana bariga, abantu barivuza ariko hari abantu bakituri imbere. 

Niba umwana wacu yiga akavuga ati ariko hari ibyo nakwiga numva ariko hano ntibihari, ubwo ntiturabohoka, bikwiye kuba bihari umwana yige agere aho yumva we ubwe yinaniriwe ariko bihari.”

Rutaremara asaba urubyiruko gukoresha umutwe kugira ngo u Rwanda rushobore gufa ibihugu byateye imbere.

Ahamya ko Abanyafurika bifuza kuza mu Rwanda iyo akaba ari intambwe u Rwanda rumaze gutera.

Agira ati: “Mu gihe gishize nta Munyafurika wifuzaga kuhaza, aho kugira ngo abana bacu bifuze kujya muri Amerika cyangwa i Burayi ahubwo Abanyaburayi ari bo bifuza kuza iwacu, aho rero n imwe. 

Dukoresha ubwenge buhangano (AI) bo babugezeho kera, ariko dufite icyo twabarusha kuko tugifite indangagaciro zacu, hariya nk’i Burayi ntizigihari.

Ubwo tumaze kugira ikoranabuhanga nk’iryabo tukaba tubarusha za ndangagaciro noneho aho kugira ngo twifuze kujyayo, abe ari bo bifuza kuza inahangaha, mwe rero urubyiruko iyo ntambara, ni iyanyu yo kubohora Igihugu cyacu.”

Yasabye kwiyemeza, rugahaguruka, rukavuga ruti iki gihugu ni njye kireba, ngomba guhaguruka nkakirwanira.

Aha ni ho ahera avuga ko urugamba urubyiruko rurimo kurwana rurakomeye kurusha urwabo barwanye. 

Ati: “Icyo mbivugira, uravuga uti ko mwajyaga ku rugamba bakaba babarasa mugapfa kandi ko nyine hari n’abandi bari bapfuye, warabyumvaga ukavuga uti ese ubundi ko ntariho neza, mfite akarengane, abana banjye batazabaho neza, abo tuzabyara n’abo tubana ko batariho neza, turemera kuguma muri ibyo ngibyo, ugomba rero kujya kubiharanira kugira ngo ubibone.

Igituma mvuga ko urugamba ruriho ntugire ngo ruroroshye kurusha urwacu, urumva Leta ibahaye ibyangombwa byose ariko irababwira iti nyamuneka ibi byangombwa nimubikoreshe, dore abandi barabikoresha bakagera mu kwezi kandi baba bari hejuru bashobora gufata ibyogajuru byabo bakakurasa hano ukamererwa nabi.

Icya mbere, ugomba guhaguruka nawe ukabikora ukabona uko wirinda, ukabona uko ukorana na bo. 

Bigashaka rero yuko buri gihe wenda aho twari turi, twirirwaga, umwana yirukanka ashaka ibyo kurya hariya n’ibindi byinshi ariko we arareba ati ndiga ikoranabuhanga, ndashaka kugira ngo niba abandi bahera kuri ibi bakagira icyo bavumbura, njye kuki ntakora ikintu gifitiye akamaro abo duturanye n’abandi, kimfitiye akamaro njye ubwanjye, kikagirira akamaro n’igihugu cyanjye kandi ko ibyo banshakamo babimpaye?”

Yagaragaje ko buri gice kigira urugamba rwacyo kandi rushaka kwitangirwa, uwazaga ku rugamba ngo yabaga yitanze agatanga n’ubuzima bwe bityo rero ngo urubyiruko rw’u Rwanda rusabwa kwitanga rugakorera igihugu cyarwo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE