Bitarenze mu Kuboza 2023 Umujyi wa Kigali uzabona bisi nshya 100

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Dr. Nsabimana Ernest, yahishuye ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka wa 2023, Umujyi wa Kigali uzunguka bisi nshya 100 muri 305 zemewe na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kuziba icyuho mu rwego rwa taransiporo.
Dr. Nsabimana yakomoje kuri ayo makuru ku wa Kabiri taliki ya 25 Nyakanga, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda.
Dr. Nsabimana yari yahagarariye Minisitiri w’Intebe muri icyo gikorwa; mu bisobanuro yatanze yagarutse no ku makuru agezweho kuri gahunda yo gukemura ikibazo cya bisi nke mu Mujyi wa Kigali.
Aha yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’Abasenateri bashakaga kumenya aho gahunda yo gutumiza bisi nshya Guverinoma yemeye kugura igeze, nyuma y’aho bitangajwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye taliki 27 Gashyantare uyu mwaka.
Izo bisi zatumijwe kugira ngo zizibe icyuho kiri mu rwego rwa taransiporo mu Mujyi wa Kigali, aho abakora ingendo mu bice bitandukanye by’Umujyi bamara amasaha menshi ku byapa, aho akenshi usanga muri gare hari imirongo miremire mu masaha y’umugoroba.
Biteganyijwe ko bisi za mbere 100 zizaba ari izikoresha lisansi, bikaba byitezwe ko 40 muri zo zitazarenza mu kwezi k’Ukwakira zitaragera mu mihanda ya Kigali.
Izisigaye 60 zozohereza mu Rwanda mu mpera z’Ukuboza 2023 nk’uko byemejwe na Minisitiri Dr. Nsabimana.
Indi gahunda ihari mu kongera bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni iyo gutumiza bisi 205 zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Dr. Nsabimana yabwiye Abasenateri ko nta modoka zuzuye ziba zitegereje abaguzi mu nganda ku buryo zahita zigurwa, ari na yo mpamvu bisaba kuzitumiza mbere hagakorwa ingano yasabwe.
Ku birebana n’imyiteguro yo kwakira bisi nshyashya, Leta yashyizeho itsinda ryo kwigira ku bihugu byateye imbere mu mikoreshereze y’izo bisi zikoresha amashanyarazi kugira ngo ubwo buhanga n’ubunararibonye bafite bwifashishwe mu Rwanda.
Iryo tsinda ryahawe inshingano zo gukurikirana ko ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali hashyirwa ibikorwa remezo byose bikenewe nk’aho kuzuriza umuriro, n’aho gushyira amagaraji yihariye kuko izo bisi zifite ikoranabuhanga rigezweho rirenze izikoresha lisansi.
Muri urwo rugendo, bivugwa ko iryo tsinda ryamaze kubona ibice bibereye kubakwamo ibikorwa remezo byo bya sitasiyo zo kuzuririzaho amashanyarazi muri batiri z’imodoka.
Hagati aho, MININFRA yemeza ko hari n’abashoramari bagaragaje ubushake bwo gufatanya na Leta mu rugendo rwo kurushaho kunoza urwego rw’ubwikorezi muri Kigali no mu Gihugu hose.