Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorera mu Mujyi wa Muhanga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikigo Nyafurika gitanga Bisi zikoresha amashanyarazi (BasiGo) cyatangije ku mugaragaro ingendo zerekeza hanze y’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro Bisi zitwara abantu ku buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi zigiye kujya zikorera mu mihanda ihuza Uturere dufite Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, wabereye mu Karere ka Muhanga.

Ni mu gihe Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ari ko kakiriye ibikorwa remezo birimo sitasiyo ya EV, aho Bisi zizajya zicagingira.

Ubuyobozi bwa BasiGo bwemeza ko iyi ari intambwe y’ingenzi itewe mu Rwanda nk’igihugu cyihaye intego yo guteza imbere politiki yo kurengera ibidukikije.

Mu mpera z’Ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka, ubuyobozi bwa BasiGo bwatangaje ko bwiteguye kwagurira sitasiyo zisharija imodoka zikoresha amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu nubwo hataratangazwa ingano yazo.

Umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda Doreen Orichaba, yavuze ko nta mpungenge kuri bisi zikoresha amashanyarazi zerekeza mu Ntara kuko bakoze ubugenzuzi buhagije kandi bwagaragaje ko izi modoka zifite ubushobozi bwo kujyayo zikanavayo nta kibazo zigize.

Ubuyobozi bwa BasiGo buhamya ko u Rwanda nirumara kwakira bisi 100 ruzaba rugabanyije nibura toni 3000 z’ibyotsi bihumanya ikirere buri mwaka.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, BasiGo yabonye inkunga ya miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 33 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gufasha kwagura ibikorwa byayo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Mu minsi ishize yafunguye uruganda ruteranya bisi rwitwa E9 Kubwa muri Kenya, rwitezweho guteranya bisi zisaga 1000 mu myaka itatu iri imbere.

Izo bisi zizaba zifite imyanya 54, zikaba zishobora gusharijwa mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri gishobora gukoreshwa mu bilometero bigera kuri 400 ku munsi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE