Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho yubakiwe ingoro muri USA

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) hatashywe ingoro nshya yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, aho abakirisitu Gatolika bazajya bazirikana amabonekerwa ye yabereye mu Rwanda mu myaka ya 1980.
Iyi ngoro yatashywe ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama, yubatswe ku cyicaro cya Santarari ya Miraculous (Central Association of the Miraculous Medal (CAMM), iherereye muri Leta ya Philadelphia.
Uhereye icyo gihe, abashaka gusura iyi ngoro bemerewe kuyinjiramo bagamije kuzirikana ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho.
Hagati ya 1981 na 1989, Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu b’Abanyarwandakazi, yigaragaza abahamagarira kwihana no guhindura imitima.
Mu mabonekerwa ye, yagarutse ku mibabaro nk’inzira yo kugera ku butagatifu, anaburira ku makimbirane n’amacakubiri yari yugarije Isi.
Abo bakobwa baboneyeho ibigaragara nk’ibyahanuwe byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku Rwanda no ku Isi yose.
Batangaje ko Bikira Mariya yababwiye ati: “Isi irimo kurwanya Imana. Ibyaha byinshi birimo gukorwa. Nta rukundo nta n’amahoro bihari. Nimutihana ngo muhindure imitima yanyu, mwese muzagwa mu rwobo.”
Kugeza ubu, amabonekerwa ya Bikira Mariya w’i Kibeho ni yo yonyine yemejwe na Vatikani ku mugabane w’Afurika.
I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, ubu yabaye ahantu hatagatifu hasurwa n’abantu baturutse mu Rwanda, muri Afurika yose ndetse no hirya no hino ku Isi.
Bikira Mariya w’i Kibeho yabwiye umwe mu babonekerwaga ati: “Iyo nerekanye umuntu nkamubwira, mba nshaka kuganiriza Isi yose. Niba nibukije Paruwasi ya Kibeho, ntibivuze ko nita gusa kuri Kibeho cyangwa Diyosezi ya Butare cyangwa ku Rwanda, cyangwa kuri Afurika yose. Nita ku Isi yose kandi ni yo ndimo kuganiriza.”
Ingoro nshya i Philadelphia
Umuyobozi Mukuru wa CAMM, Mary Jo Timlin-Hoag yasobanuye ko iyi ngoro yubatswe ku bufatanye bwa Central Association of the Miraculous Medal, Martin de Porres Foundation, ndetse n’umuhanzi Martin Rambusch.
Yagize ati: “Ingoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho yubatse mu buryo bwa bw’amabuye atatse neza. Imiterere ye n’imyanya y’amaboko byashushanyijwe hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe ku mabonekerwa ye i Kibeho. Twanashyizemo indabyo. Isura ya Bikira Mariya w’i Kibeho iri kuri iyo shusho yateguwe na Martin de Porres Foundation ndetse na Martin Rambusch.”
Iyi ngoro yubatswe ku nkunga ya Willa Stokes, umukirisitu Gatulika w’umwirabura wo muri Philadelphia. CAMM yatangaje ko: “Ishyirahamwe ryifuzaga gukoresha ayo mafaranga mu buryo bwo guha agaciro no kwizihiza umwihariko w’umwuka w’Abakirisitu Gatulika b’Abirabura mu Archidiyosezi ya Philadelphia, ndetse no kugaragaza ubumwe bw’Isi yose mu Kiliziya Gatulika mu buryo burambye kandi bugaragara.”
Padiri John Kettelberger (CM) ushinzwe Ingoro ya Bazilika, yavuze ko iyi ngoro ari ahantu “abantu bashobora kubona Umubyeyi Bikira Mariya ubwabo.”
Yongeyeho ati: “Bikira Mariya yumva intimba z’abamugana bose, kandi aduhamagarira kuza mu maboko ye yuzuye urukundo.”
Iyi ngoro nshya i Philadelphia itumira Abanyamerika bose gufatanya n’abavandimwe babo bo muri Afurika mu gusenga no mu kwiyegurira Bikira Mariya w’i Kibeho, Umubyeyi uhuza Isi yose mu kwemera.
