Bianca yabonye imodoka ye yari yaribwe ashima Polisi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Daphine Uwamwezi, uzwi cyane nka Bianca, yashimiye inzego z’umutekano nyuma yo kubona imodoka ye yibwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Bianca avuga ko iyo modoka yayibonye nyuma y’umunsi umwe ayibwe, ikaboneka ahitwa Bishenyi mu Karere ka Kamonyi, gusa ngo yari yangiritse kuko byagaragaraga ko yagongeshejwe.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko umutima we unyuzwe n’akazi inzego z’umutekano zakoze zikamufasha kuyibina.

Yanditse ati: “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire byimazeyo Polisi y’u Rwanda ndetse na RIB_ Rwanda ku bwo kumfasha kubona imodoka yanjye.”

Bianca avuga ko nubwo imodoka yayibonye ariko uwayibye atarafatwa.

Bianca avuga ko imodoka ye yayibwe tariki 13 Kamena 2025, yibwa n’umusore wamukoreraga mu rugo.

Kuri ubu ikaba iri mu igaraje aho irimo gukorwa kugira ngo ayisubirane imeze neza.

Bianca yashimiye inzego z’umutekano zamufashije kubona imodoka ye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE