BDF yanenzwe kwemeza ingwate ku bahinzi igihembwe cy’ihinga cyarangiye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) banenze Ikigega giteza imbere Imishinga mito n’Iciriritse (BDF) ko gitinda kwemeza inkunga y’ingwate by’umwihariko ku bakora ubuhinzi, bakazibona igihembwe cy’ihinga cyarangiye.

Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, ubwo basesenguraga amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2023/2024, aho byagaragaye ko ubwo bukererwe bungana n’iminsi 271 (hafi amezi 8).

PAC yavuze ko iyo nguzanyo igera ku muhinzi igihembwe cy’ihinga yateganyije gukoramo imishinga cyararangiye, inenga ko iyo mikorere idahwitse.

Depite Musolini Eugene yagize ati: “Batinda gutanga uburenganzira bw’abakiliya by’umwihariko abakorana na SACCO, hari abahinzi bari basabye inkunga y’ingwate ya miliyari 17 na miliyoni 900 ariko bayemeza mu gihe cy’iminsi 271. Uwahinze aba yejeje yanasaruye.”

Yibajije impamvu BDF itinda kwemeza izo nguzanyo zijya mu buhinzi.

Depite Karinijabo Barthelemy na we ati: “Twarabibonye no mu ngendo dukora, abagenzuzi ba BDF mu Mirenge barabisuzuma ariko kugira ngo barekure ingengo y’imari ijye muri za SACCO akaba ari ho habamo urugendo rurerure.”

Yunzemo ati: “Ubukererwe bw’iminsi 271 mu buhinzi, ubundi igihembwe cy’ihinga kiba cyarangiye, murabona ko ari amezi hafi 8, icyo gihe nta n’icyo amafaranga aba akimariye umuhinzi ushaka gushora umushinga we.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), Vincent Munyeshyaka, yabwiye PAC ko gutinda kwemeza ingwate bishingiye ahanini ku kuba hari abahinzi batumiza ibikoresho hanze y’Igihugu.

Ati: “Abantu bakora ubuhinzi n’ubworozi usanga bajya kugura imashini ku isoko ryo hanze, akenshi batubwira ko biterwa n’ikibazo cy’ibiciro. Iyo rero ibintu byinshi bitumijwe hanze, kugenzura igihe dutangira serivisi biratunanira.

Nk’iriya minsi 271 bavuze y’ubukererwe, akenshi ni izo mashini zitumizwa hanze, ugasanga [kwemeza ingwate] bifashe amezi atatu kugeza kuri atandatu.”

Mu rwego rwo kugabanya ubukererwe mu kwemeza ingwate y’abahinzi n’abandi bayikeneye, BDF ivuga ko ubu yahaye ubushobozi amashami yayo mu Turere ku buryo ubu byagabanyije umubare w’abaza kuyisaba serivisi ku cyicaro gikuru kandi ngo birimo gutanga umusaruro.

Komisiyo ya PAC yanenze BDF irekura ingwate ku bahinzi igiye cyararenze
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE