Basketball: U Rwanda na Mali byegukanye irushanwa rya Giants of Africa

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu bahungu n’iya Mali mu bakobwa zegukanye ibikombe mu mikino isoza Iserukiramuco rya “Giants of Africa’’.
Iri rushanwa ryahuje urubyiruko 320 rwaturutse mu bihugu 20 byo ku Mugabane wa Afurika, rwari rwitabiriye iri serukiramuco ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryo mu 2023.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Sénégal amanota 27 kuri 24 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Zaria Court.
Mu cyiciro cy’abakobwa, Mali yatsinze Sénégal amanota 20 kuri 16 yegukana igikombe.
Uyu mukino wakurikiwe n’uw’intoranwa aho abahungu bari bavanze n’abakobwa.
Umunyarwanda Kayijuka Dylan yabaye umukinnyi mwiza mu bahungu, mu gihe Umunyamali, Oummou Koumare yamubaye mu bakobwa.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco risozwa kuri uyu wa 2 Kanama 2025 n’igitaramo cy’abahanzi bakomeye muri Afurika nka The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.



