Basketball: Patriots yahagaritse kudatsindwa kwa APR muri Shampiyona

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 71-62, ihagarika urugendo rwayo rwo kudatsindwa muri Shampiyona ya Basketball 2024/25.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025, muri BK Arena yarimo abafan benshi.

Patriots BBC yagiye kuwukina idahabwa amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya. Ni mu gihe, Ikipe y’Ingabo yo yari hejuru kuko yari imaze imikino 15 idatsindwa.

Patriots BBC yatangiye umukino neza cyane, itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Frank Kamdoh. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 26 kuri 18.

Agace ka kabiri ko kari kegeranye cyane kuko amakipe yombi yatsindanaga, bityo yombi agatsindamo amanota 12. Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 30 ya APR BBC.

Ikipe y’Ingabo yavuye kuruhuka yiminjiriyemo agafu, abakinnyi bayo nka Aliou Diarra na Axel Mpoyo bayitsindira amanota menshi. Yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko Patriots ntibyemere.

Aka gace APR BBC yagatsinze ku manota 18-16 ariko Patriots BBC ikomeza kuyobora umukino na 54-48.

Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kuryoha no guhangana cyane ari na ko Cole Elliott atsindira amanota menshi Patriots BBC. 

Umukino warangiye, Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 71-62, ihagarika APR BBC yari imaze Imikino 15 idatsindwa muri Shampiyona.

Undi mukino wabaye, UGB BBC yatsinze Tigers BBC amanota 100-94.

Imikino ya Shampiyona igiye guhagarara Icyumweru hakinwa imikino yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izatangira ku wa 23 kugeza ku ya 27 Mata 2025.

Cole Elliot yishimira intsinzi
Wari umukino w’imbaraga
Hagumintwari Steve agerageza gutsinda amanota
Jordan Tyler McRae ahaganye na Ronald Nato Kolmia
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE