Basketball: Ingimbi n’abangavu b’u Rwanda bitabiriye imikino ya Zone V muri Tanzania

Ikipe y’Igihugu ya Basketball igizwe n’Ingimbi n’Abangavu batarengeje imyaka 16 yerekeje muri Tanzania gukina imikino y’akarere ka gatanu, igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika (FIBA AFRICA U16) izabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, ni bwo amakipe yombi ahagarariye Rwanda bahagurutse i Kigali, berekeza muri Tanzania ahazabera iyo mikino kuva tariki 12-14 Kamena 2025.
Irushanwa rizitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda Tanzania na Kenya.
U Rwanda rusanganywe itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika “FIBA U16 Africa Basketball Championship (Afrobasket) 2025”, nk’Igihugu kizakira kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 14 Nzeri 2025 muri Petit Stade i Remera.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye imikino y’igikombe cy’Afurika mu batarenge imyaka 16, mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.
U Rwanda rwaherukaga kwakira iri rushanwa mu 2019. Ni mu gihe, iriheruka mu 2023 mu ngimbi rwegukanye umwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire amanota 74-62.
Mu bangavu, rwabaye urwa gatandatu rutsinze Guinea amanota 54-43.


