Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Maroc ariko iracyafite amahirwe yo gukomeza muri ¼

Côte d’Ivoire 66-52 Gabon
Maroc 59-58 Rwanda
Mali 56-62 Nigeria
Cameroun 65-71 Mozambique
Taliki 10-07-2023
Gabon-Kenya (11h30)
Mozambique-RDC (14h00)
Tunisia-Maroc (16h30)
Nigaria-Angola (19h00)
Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Maroc amanota 59 kuri 58 mu mukino wa kabiri mu itsinda C ry’imikino y’Afurika “FIBA AFROCAN 2023”, gusa iracyafite amahirwe yo kubona itike ya ¼ .
Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yayoboye umukino mu duce dutatu aho yatsinze agace ka mbere amanota 20 kuri 11, inganya agace ka kabiri amanota 21 kuri 21 itsindwa agace ka gatatu ku manota 14 kuri 7, aka gace kasojwe muri rusange ikipe y’u Rwanda iri imbere n’amanota 48 kuri 46.
Mu gace ka 4, ikipe ya Maroc yatsinze u Rwanda amanota 13 ku 10 bituma itsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’inota rimwe.
Nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri mu itsinda mu buryo bumeze kimwe, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatangaje ko ikintu gikomeye bazize ari ugutakaza imipira “Turnover”. Muri uyu ukino ikipe y’u Rwanda yatakaje umupira inshuro 23.
Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa kabiri iracyafite amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza kuko taliki 12 Nyakanga 2023 izakina n’ikipe izasoreza ku mwanya wa kabiri mu itsinda D hagati ya Mozambique na RDC.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri yabaye, mu itsinda A, ikipe ya Côte d’Ivoire yatsinze Gabon amanota 66 kuri 52. Mu itsinda B, Nigeria yatsinze Mali amanota 62 kuri 56 naho mu itsinda D, Mozambique itsinda Cameroun amanota 71 kuri 65.
Harasozwa imikino yo mu matsinda
Kuri uyu wa Mbere taliki 10 Nyakanga 2023 hateganyijwe imikino y’umunsi wa 3 ari na yo ya nyuma yo mu matsinda.
Mu itsinda A, Gabon irakina na Kenya. Mu itsinda B, Nigeria irakina na Angola, mu itsinda C, ikipe ya Tunizia ikine na Maroc naho mu itsinda Mozambique ikine na RDC.
Nyuma y’iyi mikino ni bwo hamenyekana ikipe ya mbere muri buri tsinda ikomeza muri ¼ mu gihe amakipe asigaye agomba gukina undi mukino wo gushaa itike.



