Basketball: Byari umunezero ikipe y’u Rwanda itsindira iya RDC muri Angola

Byari ibyishimo mu bakinnyi, abafana n’abakunzi b’umukino wa Basketball ubwo ku Cyumweru taliki ya 16 Nyakanga 2023 Ikipe y’igihuguy’u Rwanda ya Basketball y’abagabo yegukanaga umudali wa Bronze mu irushanwa Nyafurika rya Basketball ‘FIBA AfroCAN2023″.
Muri iryo rushanwa ryaberega i Luanda muri Angola, ikipe y’u Rwanda yatainze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amanota 82-73, mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu Sutade muri Arena de Kilamba.
Minisiteri ya Siporo yalishimanye n’abakinnyi ndetse n’abafana muri rusange muri uwo mukino igira iti: Ikipe y’abakuze yasoje ari iya gatatu mu marushanwa ya AfroCAN mu gihe iy’abari munsi y’imyaka 16 yinjiye muri kimwe cya kane cy’arushanwa ahuza abari muri iyo myaka (U16 African Championships).”

Muri uyu mukino wabereye muri Angola, ikipe y’igihugu yihariye cyane uhereye mu gace ka mbere aho u Rwanda rwatsinze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo amanota 19 kuri 17.
U Rwanda rwagarutse mu gace ka kabiri ruri hejuru cyane rubifashijwemo na Ndayisaba Dieudone ari kumwe na Nshobozwabyosenumukiza Wilson maze u Rwanda rusoza igice cya mbere rutsinda amanota 38 kuri 33 ya RDC.
Mu gace ka Gatatu k’umukino, RDC yagarukanye impinduka maze igatwara ku manota menshi 29 kuri 19 .
Agace ka nyuma u Rwanda rwongeye kwigaragaza maze rutsinda amanota 25 kuri 11 ya RDC ruhita runegukana intsinzi muri uyu mukino.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze RDC amanota 82 kuri 73 bituma rwegukana umudali wa Bronze mu iri rushanwa nyafurika rya Basketball “FIBA AfroCAN2023.”






