Basketball: APR BBC yaguze Adonis Filer na Kendall Gray

Ikipe ya APR BBC yasinyishije Adonis Filer wakiniraga REG BBC na Kendall Gray wa Patriots BBC mu rwego kwitegura neza imikino ya Basketball Africa League BAL 2024.
Nyuma y’imyaka 14 yari ishize idatwara igikombe cya shampiyona, APR BBC yacyegukanye itsinze REG BBC mu mikino ya nyuma ya kamarampaka yabaye muri Nzeri 2023.
Ibyo ni byo byatumye ibona itike yo guhagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball (Basketball Africa League/ BAL) mu mwaka utaha.
Mu rwego rwo kwitegura neza iryo rushanwa neza, ni bwo APR BBC yasinyishije abakinnyi babiri barimo Adonis Filer wakiniraga REG BBC umwe mu bakinnyi beza bakina imbere mu gihugu, wanafashije REG BBC kwegukana ibikombe bya shampiyona bibiri mu 2021no mu 2022.
Ni ku nshuro ya gatatu Adonis Filer agiye gukina muri iyo mikino ya BAL kuko inshuro ziheruka yakiniye REG BBC.
APR BBC yongeyemo n’Umunyamerika Kendall Gray ukina nka “Pivot” wakiniriga Patriots BBC, umenyereweho kugarira cyane ariko akanyuzamo agatsinda amanota.
Iyi kipe kandi ikomeje ibiganiro byo kongeramo n’Umunyamerika Michael Dixon nawe wakiniye Patriots mu Mikino ya Kamarampaka umwaka ushize.
Biteganyijwe ko APR BBC izatangira kwitegura byeruye imikino ya BAL mu cyumweru cya nyuma cy’Ugushyingo uyu mwaka.
SHEMA IVAN