Baratabariza abatabasha kwigondera Inkoni Yera mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image
Bahawe icyizere ko hari gahunda yo kwegerezwa inkoni zera.

Abafite ubumuga bwo kutabona mu bice bitandukanye by’u Rwanda baracyagorwa no kubona Inkoni Year ibafasha kugenda bitabasabye kubona ubarandata, bagasaba ubufasha kugira ngo igiciro iriho uyu munsi kirusheho kugabanyuka.

Bamwe mu bavuganye na Imvaho Nshya bagaragaje ko kuba Inkoni Year imwe idashobora kuboneka ku mafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi 40 (40.000), bamwe mu bafite ubumuga bakaba bavuga ko muri bagenzi babo harimo abadashobora kubona ubwo bushobozi.  

Bavuga ko kuba batabasha kubona inkoni yera, ari imwe mu mbogamizi bakomeje guhura na zo mu mibereho yabo ya buri munsi, bagasaba koroherezwa kuzibona bifashishije ubwisungane mu kwivuza. 

Mwitende Alexandre, umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona witabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inkoni Yera i Huye ku wa 7 Ugushyingo 2025, yavuze ko uretse no kubona ubushobozi, hari n’abashobora kububona ariko bakaba batabona aho bayigura habegereye.

Yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda Inkoni Yera iboneka ku mavuriro abiri gusa ari yo Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso ndetse n’ibya Kamonyi.

Ati: ”Ni ibintu biba bigoye cyane kuba inkoni nk’iyi kugira ngo ubashe kuyigura nibura bigutwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo ine kandi mu by’ukuri si buri wese ufite ubumuga bwo kutabona wabasha kuyabona inzego zibishinzwe nizidufashe rwose.”

Harerimana Emile na we avuga ko kuba hari bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bataragerwaho n’Inkoni Yera bibagiraho ingaruka zo kwiheza mu muryango.

Ati: “Nkubu njye kuba mfite inkoni yera biramfasha cyane kuko nshobora kuva mu rugo nkijyana mu mujyi ntawe ndi kumwe na we umfashe ukuboko, kandi nkagaruka amahoro, mu gihe utayifite we bigoye. Iyi nkoni irafasha cyane.”

Umuyobozi Ushingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bwo Kutabona (RUB/ Rwanda Union of the Blind) Mugisha Jack, ko icyo kibazo bakizi kandi barimo kugishakira umuti urambye ku buryo ukeneye inkoni Year yajya ayibona mu maguriro y’imiti (pharmacies), ku bigo nderabuzima n’anadi mavuriro atandukanye mu Gihugu.  

Yavuze kandi ko hakomeje ubuvugizi kugira ngo Inkoni Yera ijye inatangirwa ku Bwisungane mu iwivuza (Muteulle de Santé).

Ati: ”Dukorana n’inzego zitandukanye cyane cyane Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kugira ngo bayishyire ku rutonde rw’imiti yinjizwa mu gihugu. Ndetse kandi hakanarebwa uko yashyirwa ku rutonde rw’imiti itangirwa ku bwisungane mu kwivuza. Iyi ni zimwe mu nzira zizafasha kwita no gukwirakwiza izi nkoni ku batabona.”

Ubwo ku rwego rw’Igihugu Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inkoni Yera, abafatanyabikorwa batandukanye batanze inkunga y’inkoni zera zisaga 300.

Inkoni Yera (White Cane) yakozwe bwa mbere na James Biggs ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma yo gukora impanuka yamuviriyemo ubumuga bwo kutabona mu mwaka wa 1921.

Mu myaka yakurikiyeho, hirya no hino kw Isi hatangijwe ubukangrambaga bwo gusaba ko Inkoni Yera yakwemerwa nk’igikoresho gishyigikira abafite ubumuga bwo kutabona.

Kuva mu mwaka wa 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko ku wa 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inkoni Yera muri Amerika.

Kuva mu mwaka wa 1969, Umuryango w’Abibumbye na wo wemeje iyo tariki nk’Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Inkoni Year, ariko u Rwanda rwatangiye kwizihiza uwo munsi mu mwaka wa 2009.

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba kwegerezwa aho babasha kubona inkoni yera mu buryo bworoshye
  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE