Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje abemerewe gutanga serivisi mu madovize

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Kamena 2025, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje amabwiriza mashya y’imikoreshereze y’amadovize mu gihugu ndetse inashyiraho ibihano ku barenze ku mabwiriza. Kuri ubu, BNR yagaragaje abemerewe gutanga serivisi mu madovize.
Amabwiriza ya BNR ategeka ko kwishyuza ibicuruzwa na serivisi mu madevize bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko keretse bikozwe nk’uko biteganyijwe muri ayo mabwiriza rusange.
Umuyobozi w’ishami ry’amategeko n’amabwiriza by’urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu, Mugabe Godfrey, yerekanye abemerewe gutanga serivisi mu madovize mu gihugu.
Yabigarutseho ejo ku wa Kabiri tariki 24 Kamena, mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RBA.
Yagize ati: “Muri aya mabwiriza ya 2023, agaragaza ko abemewe gutanga serivisi mu madovize mu Rwanda, ni abantu cyangwa ibigo mu miterere yabyo bihura n’abanyamahanga cyane.
Bisaba ko boroherezwa kugira ngo bafate amafaranga y’amadovize, abanyamahanga batarinze gusiragira ngo bajye kuvunjisha kuko nk’urugero ntabwo amahoteri yemerewe kuvunjisha.”
Muri iki cyiciro, harimo hoteli zifite impushya, hakabamo nka hoteli Cassino, ibindi ni amashuri mpuzamahanga nk’uko Mugabe yakomeje abivuga.
Ati: “Mu bukangurambaga u Rwanda rwakoze mu guhamagararira abantu benshi kuza mu Rwanda ari na byo tunashaka n’ubu, hari amashuri mpuzamahanga yaje hano tukavuga tuti niba hari abanyamahanga bigira kuri ayo mashuri kandi kubera ko afite porogaramu zo mu mahanga twakabaye tubemerera bakakira ayo mafaranga y’amadovize.
Amashuri mpuzamahanga noneho hakaba n’ingendo z’ubukerarugendo.
Niba RwandAir igiye kujya i Doha ntabwo ikeneye ngo yishyuze abanyamahanga mu mafaranga y’u Rwanda.
Niba igiye gutwara ba mukerarugendo, ikabakura Kigali ikabajyana i Rusizi ntabwo ikeneye ngo ibishyuze mu mafaranga y’u Rwanda, turayorohereza kugira ngo bishyure, ubwo ni ingendo.
Ariko hari n’izindi ngendo ntoya zifite impushya za RDB, bakabajyana gutembera, kurira imisozi aba nabo barimo.”
Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko n’undi muntu uwo ari we wese, ikigo icyo ari cyo cyose kitari kuri urwo rutonde, cyandika gisaba uruhushya rwo kwishyuza mu madovize.
Mugabe, umuyobozi w’ishami ry’amategeko n’amabwiriza by’urwego rw’imari muri BNR, yagize ati: “[…] ariko kivuga kiti mu miterere yanjye ya buri munsi nanjye ni iyo miterere mfite, ninjiza amadovize nkishyura mu madovize, nkeneye kwishyuza mu madovize, kiraza kigasaba uruhushya.”
Amabwiriza mashya yashyizwe hanze ku wa 30 Gicurasi 2025 yongerewemo ingingo ya 20 bis, ivuga ko kwishyuza cyangwa kwishyura mu madovize ibicuruzwa cyangwa serivisi byatanzwe cyangwa byatumijwe hanze y’igihugu byemewe.
Ingingo ya 34 y’amabwiriza ya BNR igaragaza ko umuntu ushyiraho igiciro mu madovize, iyo ari ku nshuro ya mbere ahanishwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw byaba ubwa kabiri agahanishwa miliyoni 10 Frw.
Iyo umuntu akoze ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize, ahanishwa kwishyura 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, ku nshuro ya mbere cyangwa akishyura 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, ku nshuro ya kabiri kuzamura.
Bisobanurwa ko ibihano byishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda hakoreshejwe ikigereranyo cy’ivunjisha ryo ku munsi igihano cyafatiweho.
Iyi ngingo isobanura ko umuntu wese ukoze icyamunara cy’amadevize cyangwa undi wese wabigizemo uruhare, aba akoze ikosa.
Banki Nkuru imuhanisha igihano cy’amafaranga angana na 50% by’ayakoreshejwe mu cyamunara.
Icyamunara cy’amadovize, ni ipiganwa mu igurisha n’igura ry’amadovize rikozwe mu buryo butaziguye cyangwa buziguye rikozwe n’uwo ari we wese, agamije kugurisha ku igipimo cy’ivunjisha cyo hejuru cyangwa kugura ku gipimo cy’ivunjisha cyo hasi.
Umuntu utishyuye amafaranga y’igihano kuri konti yahawe na Banki Nkuru mu minsi 15 uhereye ku munsi yamenyeshejweho igihano, ashyikirizwa ibiro by’amakuru ku myenda kandi agahanishwa 1% ry’amafaranga y’igihano buri munsi w’ubukererwe kugeza igihe yishyuye amafaranga yose.