BAL 2025: APR BBC yekereje muri Afurika y’Epfo gukina imikino ya kamarampaka

APR BBC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yerekeje i Pretoria muri Afurika y’Epfo gukina imikino ya nyuma ya Kamarampaka izatangira kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 14 Kamena 2025.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena 2025.
Iyi mikino ya nyuma izitabirwa n’amakipe umunani yitwaye neza mu mikino y’amatsinda ari yo Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri.
Kriol Star yo muri Cap-Vert FUS Rabat, APR BBC yo mu Rwanda, Petro de Luanda yo muri Angola, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Aya makipe azatangira iyi mikino nyuma akina imikino yo gutondeka urutonde bityo hakamenyekana uko azahura muri ¼ (seeding games).
APR BBC ihagarariye u Rwanda izahura na Petro de Luanda ifite igikombe giheruka ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena.
Mu kwitegura neza iyi mikino, APR BBC yongeyemo Umunya-Sudani y’Epfo, Nuni Omot wegukanye iri rushawa mu 2023 ari kumwe na Al Ahly yo mu Misiri ndetse aba umukinnyi mwiza w’Irushanwa (MVP).
Ikipe kandi yagize Sam Vicent wari Umutoza Mukuru wa MBB mu mikino ya Sahara Conference yabereye i Kigali mu Gicurasi umutoza wa mbere wungirije.
Ku rundi ruhande Petro de Luanda na yo yongeyemo Samkelo Cele wari kumwe na Cape Town Tigers mu irushanwa riheruka.
Mu yindi mikino, Al Ahli Tripoli yo muri Libya izahura na Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri. Kriol Star yo muri Cap-Vert izahure na FUS Rabat yo muri Maroc.
Ni mu gihe, US Monastir yo muri Tunisia izahura na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Nyuma y’iyi mikino, hazakorwa urutonde rw’uko amakipe akurikiranye ubundi muri ¼ iya mbere izahura n’iya munani, iya kabiri n’iya karindwi, iya gatatu n’iya gatandatu ndetse n’iya kane n’iya gatanu.
Amakipe ane azatsinda azakomeza muri ½, bikomeze kugeza hamenyekanye uwegukana igikombe cy’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatanu.
Umwaka ushize ryegukanywe na Petro de Luanda yabaye ikipe ya mbere yo mu munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Urutonde rw’abakinnyi 13 berekeje muri Afurika y’Epfo
Chasson Randle, Noel Obbadiah, Nuni Omot, Youssoupha Ndoye, Aliou Diarra, Ousseynou sambe, William Robeyns, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntore Habimana, Axel Mpoyo, Uwitonze Justin, Dylan Kalecyezi Schommer na Dick Sano Rutatika.




Uwayesu kiliton says:
Kamena 18, 2025 at 8:17 pmIki gitanga amafaranga yubunu