BAL 2025: Al Ahli Tripoli yatsinze APR BBC igera kuri Finale (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025) yatsinzwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya amanota 84-71, inanirwa kugera ku mukino wa nyuma. 

Uyu mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, muri SunBet Arena mu Mujyi Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Wari umukino wa gatatu uhuje amakipe yombi yari kumwe mu mikino ya Nile Conference yabereye i Kigali, aho APR BBC yatsizwe imikino yose.

Ikipe y’ingabo yinjiye mu mukino yifuza kuba iya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatanu.

Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi, amakipe yombi atsindana, aho agace ka mbere karangiye APR BBC itsinze Al Ahli Tripoli amanota 18-17.

Ikipe yo muri Libya yagarukanye imbaraga itangira kuzamura ikinyuranyo cy’amanota ibifashijweno na Jean Jaques Boissy na Mohammed Sadi 

Ku rundi ruhande Obadiah Noel, Habimana Ntore, Alioun Diarra banyuzagamo bagatsindira APR amanota. 

Igice cya mbere cyarangiye Al Ahli Tripoli iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 29 ya APR BBC. 

Mu gace ka gatatu, ikipe y’ingabo yinjiranye imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo, Chasson Randle Youssoupha Ndoye na Nuni Omot batsinda amanota. 

Al Ahli Tripoli na yo yatsindaga amanota binyuze Jaylan Adams na Fabian white Junior. 

Agace ka gatatu karangiye, APR BBC iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 55 ya Al Ahli Tripoli. 

Iyi kipe yo muri Libya yagarukanye imbaraga mu gace ka nyuma itangira gushyiramo ikinyuranyo ibifashijwemo Mohammed Sadi, Agada na Fabian White Junior batsinda amanota menshi ikinyuranyo kiba amanota 11.

Ikipe y’Ingabo yagowe cyane no kwibona muri aka gace yagerageje kubaganyamo ikinyuranyo ariko biranga. 

Umukino warangiye Al Ahli itsinze APR BBC amanota 84 -71 igera ku mukino wa nyuma BAL 2025.

Uyu mukino wabaye ku wa gatatu wikurikiranya APR BBC itsinzwe na Al Ahli Tripoli muri BAL 2025.

Ikipe y’Ingabo izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena, ikinira umwanya wa gatatu hamwe n’ikipe itsindwa hagati ya Petro de Luanda na Al Ittihad.

Ni mugihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025.

Obadiah Noel agerageza gushaka iaho ashyira umupira
Mohammed Sadi nawe yongeye kugora cyane APR BBC
Jaylan Adams ni umwe mu bagoye APR BBC cyane
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE